Home Amakuru y'ibanze Nyagatare: Abantu 34 bafashwe basengera hamwe mu rugo rw’umuturage

Nyagatare: Abantu 34 bafashwe basengera hamwe mu rugo rw’umuturage

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu mudugudu wa Akamashama, akagali ka Nyakagarama, umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, Abantu 34 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage birengagije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya corona virus.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021, ubwo aba bakirisitu bo mu itorero rya EAR (Eglise Anglican du Rwanda) mu Rwanda, bishyize hamwe ari 34 barenga ku mabwiriza, bajya gusengera kuri umwe muri bagenzi babo. Urugo bari bateraniyemo ngo rwari urwa mwalimu w’itorero ryabo, aho baje gufatirwa n’ubuyobozi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Nkuko umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian yabitangarije Ikinyamakuru Isezerano.com, yavuze ko ayo makuru ari ukuri ko abantu bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Corona virus bari abantu 34. Yagize ati” abantu bafashwe ni 34 bari bari gusengera hamwe mu rugo rw’umuturage.”

Nkuko kandi umwe mu bayobozi b’umudugudu wahageze yabitangaje, ngo abo bantu bari bari gusengera mu rugo rw’umuturage, ariko ko ubuyobozi bwabafashe burabaganiriza nyuma barabareka barataha.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, niyo yafatiwemo umwanzuro wo gufunga insengero, ndetse n’andi materaniro y’abantu benshi atandukanye.

You may also like

Leave a Comment