Home Inyigisho Nyagatare: “Numva isengesho ryumvikana cyane ari ugusenga wiyirije ubusa”-Bishop Musoni Josiane Deborah

Nyagatare: “Numva isengesho ryumvikana cyane ari ugusenga wiyirije ubusa”-Bishop Musoni Josiane Deborah

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umushumba w’itorero rya Eagle Vision Evangelical Church Bishop rikorera Nyagatare Bishop Musoni Josiane Deborah yatangaje ko isengesho ryumvikana cyane ari iryo usenga wiyirije ubusa kuko rikuraho ibyananiranye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Nzeri 2019,ni mu gihe usanga abantu basenga mu buryo butandukanye maze ukaba wakwibaza uburyo bwa nyabwo umuntu yakoresha ngo Imana imwumve.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com, Bishop Musoni Deborah yavuze ko ijambo ry’Imana rivuga ko Imana igomba gushakwa muburyo bwose ariko ko uburyo bwiza buterwa nubwo umuntu yakoresheje igihe asenga.

Yagize ati:”ijambo ry’Imana rivuga ko tugomba kuyishakisha mu buryo bwose ariko biterwa n’icyo uri gusengera.Uburyo runaka bushobora kumbera bwiza kubera ko aribwo nakoresheje,undi nawe agakoresha ubwe nawe akabona ni bwiza,ariko cyane cyane tuzi yuko amasengesho yo kwiyiriza ubusa ariyo dukunze guhitamo”.

“Kubera ko intumwa zagiye kwirukana dayimoni mu muntu biranga zibaza Kristo ngo kuki bitakunze maze Yesu arazibwira ngo ntakindi cyashobora gukemura ikibazo nka kiriya keretse gusenga wiyirije ubusa.Ni ukuvuga ngo gusenga wiyirije ubusa bikuraho ibyananiranye”.

“Niyo hari naho ugiye ariko ukamenya ngo umubiri wanjye nawutanzeho igitambo sinshobora kurya uyu munsi  kuko hari icyo nshaka ku Mana.Ku rwanjye ruhande numva isengesho ryumvikana cyane ari ugusenga wiyirije ubusa ariko ufite intego”.

Umukozi w’Imana Bishop Musoni Josiane Deborah ubu ni umuyobozi w’itorero rya Eagle Vision Evangelical Church rya Nyagatare  ariko akaba yarahoze ari n’umuririmbyi wa Azafu mbere yo kuba umushumba.

You may also like

Leave a Comment