Home Amakuru y'ibanze Nyanza: Imyemerere y’Abakusi yatumye atabyarira kwa muganga bimuviramo urupfu

Nyanza: Imyemerere y’Abakusi yatumye atabyarira kwa muganga bimuviramo urupfu

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umubyeyi utuye mu karere ka Nyanza yitabye Imana ari kubyara, nyuma yo kwanga kujyanwa kwa muganga kubera imyemerere ye y’Abakusi imubuza kujya ahantu nkaho kuko ari ibigaragaza ko wakiriye umubare uranga ikinyamanswa kivugwa muri bibiliya.

Ibi byabareye mu karere ka Nyanza, umurenge wa Kigoma mu kagali ka Butaka aho uyu mubyeyi ubwo yari afashwe n’ibise yanze kujyanwa kwa muganga ahubwo ahita yitabaza umukecuru basengana ndetse bahuje imyemerere kugira ngo amubyaze. Uyu mukecuru yaje kumufasha gusa ntibyamuhira kuko byaviriyemo uyu mubyeyi urupfu ariko umwana we abaho.

Nkuko bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera babitangarije BTN Tv dukesha iyi nkuru ngo abasengera mu itorero ry’Abakusi ntibajya bemera kujya kwa muganga kuko bavuga ko ari icyaha kandi Imana ibibuza, bityo ko uyu mubyeyi yavugaga ko atajya kwishyirishaho ikimemyetso cy’inyamanswa kivugwa muri bibiliya kuko batabyemerewe.

Bagize bati” uyu mubyeyi yinginzwe n’abajyanama b’ubuzima kenshi gashoboka ariko yanga kumva kuko yavugaga ko we atabyemererwa n’itorero asengeramo ry’Abakusi. Ni ubuyobe cyane kuko kwa muganga badufasha, ariko nawe reba ahasize ubuzima nubwo umwana abayeho.”

Undi nawe yagize ati” ntabwo bikwiye kuba umuntu yapfira murugo kubera imyemerere ye. Uyu mugore n’umugabo we byageze n’aho ubuyobozi bubajyana kubafunga ndetse bageraho bandika urupapuro ko batazigera bajya kwa muganga na rimwe kuko ari icyaha Imana ihana. Birababaje cyane kuko batajya bemera na mituweli, yewe ntibabyara ngo bajye gukingiza nkuko twe tubikora, Abana babo ntibiga ndetse niyo barwaye ntibabavuza kubera imyemerere.”

Aba baturage basaba ko aba bitwa Abakusi bafatwa na leta ikabigisha ndetse ikabakangurira kubahiriza gahunda zagenwe kuko iyo batabikoze bishyira ubuzima bwabo mu kaga. Bati” nukuri niyo barwaje Abana ntibabavuza ngo nizeye ko Yesu abakiza. Nukuri kw’Imana n’abantu njye ndumva leta yabafata ikabajyana mungando bakigishwa.”

Nyuma yo kumenya iyi nkuru, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira gukurikirana uyu mukecuru wagize uruhare mu urupfu rw’uyu mubyeyi, ndetse akaba yaje gutabwa muri yombi aho yari ari mu karere ka Ruhango. Gusa abaturanyi be basaba ko yafungurwa kuko atari kubona umuntu amugana asaba ubufasha ngo amureke cyane ko uyu mubyeyi yapfuye nyuma yo kubyara atapfuye ari kubyazwa.
Bati” twasaba ubuyobozi ko bwafungura uyu mukecuru kuko yari ari gutanga ubufasha. Nawe ntiwabona umuntu akugana ashaka ubufasha ngo wange kumufasha kandi musanzwe muri n’inshuti cyangwa muhuje imyemerere.”

Undi ati” njyewe nagiye iwe ngiye gutira umuhoro, numva aravugira hirya ambwira ko nawiha kuko we hari umuntu urwaye ari gusengera, gusa naje kumenya ko yafashaga uyu Nyakwigendera kubyara, bityo rwose tukaba tumusabira ko yafungurwa kuko yatangaga ubufasha.”
Amakuru avuga ko Uyu mubyeyi yabanje kwirukanwa mu mudugudu yari atuyemo kuko yavugaga ko atazigera ajya kwipimisha nk’umubyeyi utwite kandi ko no kubyara atazajya kwa muganga ikaba ari nayo mpamvu yitabaje Uyu mukecuru bahuje imyemerere.

Nkuko kandi byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza ngo aya makuru ni ukuri ko umubyeyi yitabye Imana ari kubyara nyuma yo kwanga kujyanwa kwa muganga kubera imyemerere ye ndetse ko batangiye gukurikirana ahabereye urwo rupfu kuko nta mubyeyi ukibyarira murugo.

Ati” amakuru twarayamenye duhita dutangira gukurikirana aho yaguye kuko nta mubyeyi ukibyarira murugo, nyuma dufata umurambo tuwujyana ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma, n’aho akana yasize nako kajyanwe kwa muganga kugira ngo kitabweho.”

Akomeza ati” abitwa Abakusi ntabwo basimbura ubundi bubasha bw’izindi nzego kuko niba ari ugusenga bajya bajya murusengero nk’abandi bakirisitu bemera Imana ariko bakubaha n’amabwiriza y’inzego za leta kuko nta wivura. Twabagira inama yo guhindura imyumvire.”

Kugeza ubu umukecuru Mukandutiye Elevanie wafashije nyakwigendera kubyara, ari mu maboko y’ubugenzacyaha mu karere ka Ruhango, umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe mu bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma, n’aho aka gahinja nako kajyanwa ku bitaro bya Nyanza kwitabwaho.

Hakomeje kandi kwibazwa impamvu abemeramana bagakwiye gufata iyambere mu gufasha abandi gusobanukirwa byimazeyo n’ubuzima aribo bari kuyoba bajya mu myemerere benshi badatinya kwita ubujiji. Hibazwa kandi impamvu ibi bibazo bikunda kugaragara mu ntara y’amajyepfo cyane cyane mu karere ka Ruhango nubwo uyu munsi byagaragaye mu karere ka Nyanza.

Umubyeyi yabyariye murugo kubera imyemerere ye y’Abakusi.(foto ya internet)

You may also like

Leave a Comment