Home Mu Mahanga Nyuma y’imyaka 13 yose ntabona, rimwe narabyutse nsanga singifite ubumuga bwo kutabona

Nyuma y’imyaka 13 yose ntabona, rimwe narabyutse nsanga singifite ubumuga bwo kutabona

by KATABARWA Gilbert
0 comment

 

Umugore usengera mu itorero ry’ ababatisita wari umaze imyaka 13 ari impumyi, ubu akaba areba nk’abandi bose, avuga ko yakize ari uko umugabo we w’umupasitoro amurambitse ibiganza igitangaza kikaba agakira.

Kuba uyu mugore yarakize byemezwa n’ikigo gishinzwe gukora ubushakashatsi ku buzima.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri iki gitangaza cy’umugore wari ufite ubumuga bwo kutabona agakira ubu akaba abona, bwemejwe n’inzobere mu buvuzi zirimo Umwarimu muri kaminuza y’ubuhinde mu gashami ka “Psychological and brain sciences” na “Global Medical Research Institute”, Joshua W. Brown, Kenn Freedman Umwalimu muri kaminuza ya Texas Tech mu gashami k’amaso, Retired Radiologist David Zaritzky, na GMRI research associate Clarissa Romez.

Abashakashatsi bavuze ko mu mwaka wa 1959 ubwo uyu mugore yarafite imyaka 18 yatakaje ubushobozi bwo kureba.

Kugezaho mu myaka 12 yaramaze atabona yasomaga ari uko yifashishije inyandiko zabafite ubumuga bwo kutabona zizwi ku izina rya “Braille”, amaso ye yaje kongera kubona mu mwaka wa 1972, biturutse ku isengesho umugabo we yamusengeye.

Hagendewe ku buhamya bwatanzwe na Global Medical Research Institute, n’ubwaturutse ku matorero atandukanye yakurikiranye iki gitangaza bemeza ko uyu mugore yakize kubera gusengerwa n’umugabo we Imana ikamubwira ko agiye gukira agatangira akabona.

Abashakashatsi bo muri GMRI bakomeje gukurikirana ibikorwa byose by’ubuvuzi byo gusuzuma no gupima uwo mugore, akaba ariyo mpamvu babyemeza badashidikanya.

Mu gihe umugabo we yamusengeraga yakoze isengesho ryitwa PIP “Proximal Intercessor Prayer” iri akaba ari isengesho riba mu gihe gito rikagira icyo rihindura ku buzima bw’umuntu. Nkuko rero byanagenze mu isengesho ry’umugabo we ryabaye igihe kitarenze iminota 15, umugore atangira kureba.

Umuntu uri gukora isengesho riteye gutya aba asenga avuga mu ijwi ryoroheje, aho aba asaba Imana ibintu bitandukanye birimo gukiza abarwayi, kwirukana imyuka mibi n’ibindi.

Iyi nkuru dukesha Christian Post ivuga ko uyu mugore yaramaze imyaka myinshi (13) atabona akoresha inkoni zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona, anakoresha inyandiko zabo mu gusoma no kwandika.

Atangaza ko ijoro rimwe mbere yuko aryama amaze gusengerwa n’umugabo we, icyo gihe hari mu kwezi kwa Kanama 1972.

Mu gihe uwo mugore n’umugabo we bari bagiye kuryama, umugabo we hari ijwi ryamujemo rimubwira imirongo ibiri asoma muri bibiliya mbere yo kuryama, arayisoma arangije arapfukama arasenga.

Uyu mugabo yatangiye gusenga arira cyane ukuboko kwe gufashe ku rutugu rw’umugore we wari uri ku buriri.

Hamwe n’amarangamutima n’icyizere cyinshi yatangiye gusenga agira ati: “Ooohhhh Mana iri joro uramukiza ndabizi, kandi ndabyizeye, uyu munsi arabona nyagasani. Ndabizi urabkora!ndasenga ngo ubikore iri joro, niko icyanditswe muri bibiliya cyambwiye.”

Uyu mugabo agisoza isengesho, umugore we yafunguye amaso abona umugabo we apfukamye imbere ye, ari nabwo bwa mbere yarakanuye mu gihe cy’imyaka 13 yari ishize atabona.

Gusa n’ubundi uyu mugore n’umugabo we ntibari barigeze bahidikanya ku mpano y’umwuka wera no gukira k’umugore kuri uwo munsi, kuko ntibari barigeze babona igitangaza nk’icyo mbere yaho.

Uyu mugore yavuze ko ibikorwa byo gukira kw’abantu nta handi yarabizi uretse muri bibiliya gusa.

Uyu mugore akomeza avuga ko nubwo umugabo we ari umupasiteri, nta muntu numwe yari yarigeze asengera ngo akire.

Muri make, umurwayi yaramaze imyaka 13 atabona, biturutse ku ndwara yitwa “Stagardt.”

Uyu mugore akomeza agira ati” icyo abantu bagomba kumva nuko, nari mfite ubumuga bwo kutabona, nkaba nari naragiye mu ishuri ryigisha abatabona. Nasomaga inyandiko nkoresheje “braille”. Nagendaga nkoresheje inkoni ya “white cane”.

Asoza agira ati sinari narigeze mbona umugabo wanjye n’abakobwa banjye n’amaso yanjye, sinarinzi uko basa. None ubu ndabona ndabona rwose Imana yakoze ibikomeye.

You may also like

Leave a Comment