Home Amakuru y'ibanze Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Itariki y’ubukwe bw’umunyamakuru Ali Gilbert Dunia yamenyekanye

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Itariki y’ubukwe bw’umunyamakuru Ali Gilbert Dunia yamenyekanye

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’uko tariki ya 09 Nzeri 2021 yambitse impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore, nyiri igitangazamakuru Isezerano.com akaba n’umunyamakuru wa radiyo Flash fm Ali Gilbert Dunia, yatangaje itariki ubukwe bwabo buzaberaho.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021 nibwo hamenyekanye ko tariki ya 27 Ugushyingo 2021, aribwo uyu munyamakuru azakoreraho ubukwe bwe n’umukunzi we Irabizi Viviane(Ituze) bamaranye igihe cy’imyaka ibiri mumunyenga w’urukundo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com, Ali Gilbert yavuze ko usibye kuba ari umunyamakuru yubaha Imana ndetse ko n’umukunzi we ari umunyamakuru ubimazemo igihe kitari gito cyane kandi akaba agira urukundo ku bantu bose.

Itariki y’ubukwe bw’umunyamakuru Ali Gilbert Dunia yamenyekanye.

Ati”akunda atavanguye. Ikinshimisha ni uko yankundiye uko ndi, aca bugufi, akunda abantu, mbese kuri njye arihariye ntawundi umeze nkawe.”

Uyu musore umaze imyaka itandatu mu mwuga w’itangazamakuru, yaryize muri kaminuza Gatorika ya Kabgayi(ICK), akaba yarakoze ahantu hatandukanye harimo radiyo Flash fm ndetse kuri ubu akaba afite ikinyamakuru cye gikorera kuri murandasi aricyo Isezerano.com.

Mu mwaka wa 2017 muri kaminuza y’u Rwanda .College of Business and Economics (UR)yahoze yitwa sfb, yahakuye impamyabushobozi muri Office Administration and Management.

Ni mu gihe umukunzi wa Ali amaze imyaka ibiri mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yararyize muri kaminuza y’u Rwanda. Yakoze ku Kinyamakuru The new times nka freelancer na Ibyishimo.com.

Ali Gilbert Dunia yambitse impeta umukunzi we.

Kugeza ubu Ali Gilbert Dunia akora kuri radiyo Flash mu kiganiro cyo kuramya no guhimbaza Imana(Gospel talent show), gitambuka ku cyumweru saa tatu z’igitondo.

You may also like

Leave a Comment