Home Amakuru y'ibanze Nyuma yuko bamusanzemo icyorezo cya COVID-19 yaburiye abantu ko Coronavirus atari amakuru y’ibinyoma- Umuhanzi w’ indirimbo zihimbaza Imana Sandi Patty

Nyuma yuko bamusanzemo icyorezo cya COVID-19 yaburiye abantu ko Coronavirus atari amakuru y’ibinyoma- Umuhanzi w’ indirimbo zihimbaza Imana Sandi Patty

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuhanzi ufite ubunararibonye mu kuririmba bamupimye bamusangamo Covid-19 kuwa 2 Nyuma yo kumva atameze neza mu byumweru byari bishize, ari mu rugo nta mbaraga.

Yaburiye abafana be kuguma mu rugo bakicara hamwe bakagira icyo bakora kuri iki cyorezo, bakora ibyo bashoboye byose, bari mu rugo kandi bakubahiriza gusiga intera hagati y’umuntu n’undi nkuko babisabwa.

Patty yavuze kuri facebook ye ko yatangajwe n’uburyo ishami ry’ubuzima ryitaye ku kibazo cy’uburwayi bwe. Ati bakoresheje imbaraga z’ishoboka kugira ngo barengera ubuzima bwacu.

Asaba abafana gukurikiza amabwiriza yose bababwira yo kurwanya ik’icyorezo ariko na none ko bagomba kwizera aho kugira ubwoba. Yakomeje agira ati “tugomba kubigiramo uruhare kuko aya si amakuru y’ibinyoma.

Niba utari gusiga intera yagenwe hagati yawe na mugenzi wawe ngo unagume mu rugo, iki nicyo gihe cyo kubikora! Iki nicyo twese dusabwa gukora. Ubu nibwo buryo bwo guhagarika ikwirakwira ry’ikicyorezo, imana yaduhaye ukwizera, ariko na none yaduhaye ubwami.

Yongeyeho ko” Imana itaduhaye roho y’ubwoba ahubwo yaduhaye iy’ubushobozi, urukundo, ndetse n’imyumvire yumva.” Nzabaramira nkoresheje gushira amakuru yizewe ku mbuga nkoranyambaga. Ati kandi nukorora, korora ukinzeho ukuboko ariko ikiganza si byiza.

Ishami ry’ubuzima muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ryatangaje ko iki cyorezo kimaze kwandura abantu benshi mu gihugu, hakaba hagomba gufatwa ingamba zikomeye.

You may also like

Leave a Comment