Home Amakuru y'ibanze Nzakurikirana ubutabera bwa Marume mu gihe cyose nzaba nkiriho-Umwishywa wa nyakwigendera George Floyd

Nzakurikirana ubutabera bwa Marume mu gihe cyose nzaba nkiriho-Umwishywa wa nyakwigendera George Floyd

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Hamwe n’agahinda n’amarira menshi, ku wa kabiri tariki 9 Kamena 2020, abagize umuryango wa George Floyd, abanyapolitiki, n’abandi batandukanye bashyinguye umurambo wa George Floyd mu cyubahiro.

Umwe muri barumuna ba Floyd yagize ati: Ndumva nzakumbura mukuru wanjye cyane, ndashaka kumubwira ko namukundaga, kandi nishimira Imana kuba yari yarampaye mukuru wanjye w’Intwari. Uyu muryango wasobanuye uburyo umaze amajoro menshi udasinzira kubera amarira batewe n’urupfu rwa Floyd w’imyaka 46 y’amavuko, wasabye imbabazi umupolisi ariko akanga akamwica amutsikamishije ivi.

Abagize umuryango wa Floyd basangije akababaro kabo abari bari aho kandi bagerageza kubwira Isi uburyo babuze umugabo w’intwari. Brooke Williams Umwishywa wa George Floyd yagize ati mu buryo bw’umwuka, Marume yari umubyeyi, nyirarume, mubyara, mukuru w’abantu benshi, yari umurwanashyaka.

Brooke Williams yasezeranije abantu kuzakurikirana ubutabera kuri nyirarume igihe cyose azaba akiriho. Aho yagize ti: Umupolisi ntiyigeze yicuza mu gihe yitegereza roho ya marume yavuye mu mubiri we.

Derek Chauvin, wahoze ari umupolisi wa Minneapolis, wapfukamye ku ijosi rya Floyd kugeza apfuye, ubu akurikiranyweho icyaha cyo kwica mu rwego rwa kabiri mu gihe abandi bahoze ari abapolisi batatu – J. Alexander Kueng ufite imyaka 26; Thomas Lane ufite imyaka 37; na Tou Thao ufite 34, bakurikiranyweho gufasha no gushyigikira ubwicanyi bwakorewe Floyd.

Akomeza avuga ati: Abo bapolisi bari kumwe na Derek Chauvin bamurebereye iminota 9 ntiberekana ko bafite umutima wa kimuntu wo gutabara. Ubu ntabwo ari ubwicanyi gusa, ahubwo ni icyaha cy’urwungano. Williams akomeza avuga ati ntabwo nshobora kwibagirwa uburyo Marume yahamagaye izina rya nyogokuru ubwo ivi ryari rimumereye nabi.

William agira ati nizera ko nyogokuru yari aho ngaho afunguye amaboko avuga ati: ‘Garuka mu rugo, mwana wanjye. Williams yavuze uburyo nyirarume Floyd yahoraga amubwira ati: Mwana w’umukobwa muto, uzagera kure hashoboka hamwe n’iyo nseko yawe nziza n’ubwonko bwawe.

William nanone yibutse kandi igihe yari afite impungenge z’ukuntu we na nyirakuru bazagera mu bukwe bw’undi nyirarume kandi nta buryo bwo kujyayo bari bafite, icyo gihe Floyd niwe wabibafashijemo kugirango icyo kibazo gikemuke.

Ati sinzabyibagirwa icyo gihe nari nkiri muto mfite nk’imyaka 10 cyangwa 11, Marume twagiye kubona tubona arahageze, azanye igikamyo kinini, nibaza uburyo nyogokuru ari bujye muri iyo kamyo kandi yarafite n’ubumuga, ariko Floyd yaramufashe amushiramo ku buryo bworoshye ubundi tujya mu bukwe.

Williams yavuze ko Floyd na nyirakuru bakoze ibishoboka byose, kugira ngo bahore babona abana babo bamwenyura, n’ukuntu babaciraga inzira aho byabaga bidashoboka. William mu gusoza, yavuze ku magambo yavuzwe n’umuhanzi Tupac Shakur. Ati: “Amerika, igihe kirageze ngo duhinduke. Nubwo byatangirana n’imyigaragambyo myinshi. Nta butabera, nta mahoro”.

Philonise Floyd, undi murumuna wa George Floyd, yatangaje ko afite ikibazo cyo gusinzira. Ati: “Mbyuka mu gicuku ntekereza byinshi kuri musaza wanjye kuko ntabanje kubyemera, ariko ndabibona ubu. Ishusho inzamo buri gihe n’ukuntu yatakaga ahamagara mama.

Philonise Floyd akomeza avuga ati igihe George yavuzaga induru ati: ‘Nyamuneka! Nyamuneka! Sinshobora guhumeka, nahagaritse kwambara karuvati. Sinshaka kwambara karuvati nta kindi kuko nshaka guhumeka. Ati: nagiye ku rwibutso nta karuvati.

Philonise Floyd yavuze ko azi ko nyina aramutse ari muzima, atakwifuza kubaho adafite murumuna we. Ibi Philonise Floyd yabivuze areba hasi mu isanduku y’umuvandimwe we.

Floyd n’umuryango we bakuriye muri Cuney Homes, inzu y’imiturire rusange muri Ward ya 3 ya Houston, aho umuryango we utari worohewe n’ubuzima.

Umwe muri bakuru ba Floyd, yibukije uburyo Floyd yari umukinnyi ukomeye wakinnye umupira w’amaguru na basketball. Yavuze kandi ko Floyd yari umuntu wita ku bandi baturage. Iyi nkuru dukesha “Christian Post” ikomeza itubwira ko mukuru wa Floyd yasabye abari aho mu cyunamo kurwanira ishyaka murumuna we, kugirango hatangwe ubutabera bukwiye.

Joe Biden, umukandida w’Ishyaka Democratic Party ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, wabonanye n’umuryango wa George Floyd mu buryo bwihariye, mbere y’umunsi umwe yuko bamushyingura.

Joe Biden akaba yarohereje ubutumwa bugufi buciye muri Video, aho uwahoze ari Visi Perezida aba ahamagarira abanyamerika kwifashisha urupfu rwa George Floyd mu kurwanya ivanguraruhu, no gutanga ubutabera bukwiye ku birabura.

 

 

You may also like

Leave a Comment