Home Ubuzima OMS:Ubutumwa bwa OMS bujyanye no kwirinda indwara ya Ebola(soma birambuye)

OMS:Ubutumwa bwa OMS bujyanye no kwirinda indwara ya Ebola(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ishami ry’umuryango w’abibumbye OMS riratanga ubutumwa bw’ingenzi ku bantu bose bujyanye n’uburyo wakoresha ngo wirinde Ebola kugirango wirinde, urinde umuryango wawe ndetse n’aho utuye.

Ubu ni mu gihe ino ndwara ya Ebola irimo irafata indi ntera mu kwandura mu gace k’ Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara,dore ko imaze iminsi ivugwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,ubu ikaba yageze no mu gihugu cya Uganda.

Mu butumwa iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryatanze ku rubuga rwa Who.int risobanura bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ,uburyo ushobora kuyirinda n’icyo wakora mu gihe uba hafi y’abarwaye ino ndwara.

Yagize iti:”Ebola ni indwara itera umuriro mwinshi,ukananirwa bikabije, umutwe ukagira ububabare maze ukanatakaza ubushake bwo kurya(Apetit).Niba utekereza ko wakwandura ino  ndwara gabanya guhura no kwegera abantu,ntugakore ku muntu wafashwe na Ebola kuko yahita akwanduza usibye abantu babihuguriwe nibo bashobora kuba bakwita ku murwayi wa Ebola”.

“Guha Asipurini umurwayi wa Ebola bishobora gutuma arushaho kuva amaraso menshi.Abarwayi bayo bakeneye kunywa amazi menshi,bakananywa amazi arimo umunyu n’isukari(sels de rehydratation) buri munsi,gusa niba udafite aya mazi nawe ushobora kuyikorera ,ugafata litiro imwe y’amazi meza ugashyiramo utuyiko 6 tw’isukari ukavanga na ½ cy’akayiko k’umunyu”.

“Irinde imibonano mpuzabitsina niba wumva urwaye ino ndwara,ha agaciro ubuzima bwawe maze uhore upima ubushyuhe(temperature) ufite mu gihe cy’iminsi 21 niba uba hafi y’abafite buno burwayi.Umurwayi mugaburire isosi,icyayi n’ibindi binyobwa ariko umurinde kunywa inzoga”.

Ebola ni indwara mbi cyane kuko iyo wayanduye ntubone ubutabazi upfa mu buryo bwihuse .Gusa umubu nubwo wanduza maraliya ariko ntago uri mu bikwirakwiza kano gakoko gatera indwara ya Ebola.

You may also like

Leave a Comment