Home Mu Mahanga Pakistan: Asia Bibi, umugore wari warakatiwe urwo gupfa azira ko ari umukristo, agiye kurekurwa

Pakistan: Asia Bibi, umugore wari warakatiwe urwo gupfa azira ko ari umukristo, agiye kurekurwa

by Divine Mbabazi
0 comment

Urukiko rukuru rwa Pakistani rwagize umwere Asia Bibi, umugore w’umukristo wari umaze imyaka 10 yarakatiwe urwo gupfa ashinjwa kwigomeka ku mategeko y’idini ya Islam.

Urubuga rwa Christian Today ruratangaza ko Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize nibwo igihano cy’urupfu cya Asiya Bibi cyateshejwe agaciro n’urukiko rukuru rwa Pakisitani.None irekurwa rye,  abantu batari bake baryishimiye , harimo n’umuryango Release International, umwe mu miryango yari yarasabye ko afungurwa.

Ukuriye uyu muryango, Paul Robinson yagize ati:”Dushimishijwe cyane n’uko urukiko rukuru rwafashe icyemezo kidasubirwaho cyo gutesha agaciro ibyo Asia Bibi yashinjwaga,iyo urukiko rudakora ibi rwari kiba ruhaye urwaho ubutagondwa”.

Iki cyemezo cy’urukiko cyashyize iherezo ku myaka 10 Asia amaze atemerewe no gusohoka igihugu. Ibi bisonura ko yemerewe guhungira mu bindi bihugu kuko bivugwa ko abakobwa be babiri bamaze kugera muri Canada.

Robinson yasabye guverinoma ya Pakistan kurinda umutekano w’uyu mugore ndetse n’umutekano w’abandi bakiristo bake baba muri iki gihugu. Yabasabye kandi ko basubiramo ibirego by’abandi bakiristo bafunzwe bashinjwa kwigomeka ku idini ya Islam.

Yagize ati: “Abafatanyabikorwa b’umuryango wacu bavuga ko hari abandi bakristo 218 bagishinjwa iki cyaha. Aba iyo bashinjwa, abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n’ abaturage muri rusange bakorerwa urugomo n’abari mu idini”.

Umuryango wa gikristo w’abongereza muri Pakistani uvuga ko udashidikanya ko abanyapakistani icyenda ku icumi bagifata Asia Bibi nk’icyigomeke ndetse bakaba bagambirira kumwica.

Robinson yagize ati: “Ku kirego cya Asia Bibi, urukiko rukuru rwerekanye ibyo umuryango wacu umaze imyaka uvuga, ko ibirego bishinja abantu ubwigomeke ku idini biba birimo uburyarya kandi bishingiye ku binyoma, kugirango gusa abarega batsinde. Ibi birego ndetse n’itegeko ubwaryo bigomba gusubirwamo.

Undi muryango witwa Christian Solidarity Worldwide, wavuze ko wakiriye neza iki cyemezo cyo gutesha agaciro ibyo Asia yaregwaga.

Uyu muryango wavuze ko urakomeza gusaba Leta ya Pakistani kurinda umutekano wa Asia Bibi, umuryango we, abaturage b’abakristo bose bo muri Pakistani ndetse no gukora ibikenewe  byose mu rwego rwo kwirinda gukoresha nabi amategeko y’igihugu agenga ubwigomeke ku idini.

 

You may also like

Leave a Comment