Home Amakuru y'ibanze Papa Francis ati:” ubutabera bwarahonyowe , mu gihe ibyo abantu bakeneye byirengagizwa

Papa Francis ati:” ubutabera bwarahonyowe , mu gihe ibyo abantu bakeneye byirengagizwa

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Papa Francis yagiranye ibiganiro n’abapadiri bo mu bihugu bikora ku Nyanja ya mediterane yabereye muri Bari mu gihugu cy’ubutaliyani, abashishikariza gukomeza umuhamagaro wabo, kubw’ahazaza hibyo bihugu bikora kuri iyo Nyanja.

Papa Francis akaba yaragiye kwishimira iyo nama yo kuzamura kiliziya gatolika kubw’umuhamagaro ndetse n’ahazaza ha kiliziziya muri ibyo bihugu.

Muri iyo gahunda yo kwizera ndetse no kongera amahoro yababwiye ko iyo gahunda yari ikwiriye kuba mpuzamahanga,yatangaje ko kuba ibi bihugu byakoze iyi nama bifitiye akamaro abaturage, politike, idini ndetse no kongera ubukungu.

Mu bigaragara ibi bihugu bituriye inyanja ya Mediterane bihuje imico.

Papa akaba yaravuze ko iyi gahunda yo kwizera ari ngombwa mu bijyanye n’umurage w’ibi  bihugu.

Imiryango ya gikristu yakomeje kurinda ukwemera kwayo babinyujije mu masakaramentu, abakatejiste, ndetse no mu migenzo yabo yo kubaha Imana no mu bugeni (arts).

Papa Francis yibukije abari mu nama ko ukwemera kutagakwiye kwirengagiza amategeko kugira ngo bagere ku cyiza. Ariko nanone bigomba kubaho igihe umuntu adacika intege kuko aba ashaka amahoro.

Yakomeje abaganiriza no gutangara cyane ati, abantu bameze nkaho bakora ibintu nk’abadatekereza! Basenya amazu, ibiraro n’ibyambu, inganda n’amavuriro, kwica abantu, kwangiza imitungo kamere aho kugirango bubake umubano mu bantu n’ubukungu.

Iyo yagakwiye kuba intego ya buri wese. Papa akomeza avuga ko nta yindi mpamvu twagakwiriye gusimbuza amahoro, anongeraho ko ubutabera ari ryo pfundo ry’ingenzi ryo kubaka amahoro.

Ati gusa ubutabera bwarahonyowe. Mu gihe ibyo abantu bakeneye byirengagizwa kandi abaharanira inyungu zabo bwite bakazigeraho, kubera ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa.

Akomeza avuga ko abantu nibahinduka bakareka inyungu zabo bwite bakareba iza rusange bazatera imbere.

Papa yakomeje abwira abo bari kumwe mu kiganiro ko bagomba gusaba abayobozi ba za guverinoma kurinda abantu n’ubwisanzure bwabo mu myemerere. Anabasaba yuko badakwiye kwigira nkaho nta mahitamo bafite kuri iki kibazo.

Papa yise abaturiye inyanja ya mediterane nkaho ari “inyanja ibahuriza hamwe”, anabasaba gukomeza kubaho mu muhamagaro urimo ibiganiro. Umuhamagaro ubwawo udufasha gukomeza kuba umwe, kutica amategeko no gukomeza kugira ubumuntu, kuganira no kwisobanukirwa neza ubwacu.

Yasobanuye umumaro wo gutega amatwi, ko uretse no kuba ari igikorwa cy’urukundo ahubwo ari n’uburyo bwo kumva umwuka w’Imana icyo udusaba.

Papa agira ati “ndabasaba ko mwemera ibyo bibiliya yigisha kandi binyuze mu biganiro byaba ari byiza”.

Dufashe intambwe ziduhuza bitari ukuri twizera konyine, ariko nanone tugasobanura ibyo twigisha neza, ibi bikaba bizatuma habaho imyumvire mishya irebana n’ibyanditswe byera.

Papa yagize ati “ku iherezo abo banduza ibiganza byabo mu gushaka amahoro ndetse n’ubucuti ntabwo bazongera kurwanira ukwemera, ahubwo bazakurikira inzira yo kubaha ibiganiro,gusangira ibitekerezo ndetse no kwemera gukorera hamwe.

Mu gusoza, Papa Francis yabwiye abo baganiraga ati “nkuko intumwa Pawulo wabanje muri ibi bice bya Mediterane, yabanaga n’abantu bamwanga ariko yababereye urugero.

Mushyire inzira zanyu mu gicucu cyo kwemera kandi mwiyemeze gutanga mu gihe cyacu.

Papa yasoje akoresheje isengesho riboneka mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi (Isaiah 61:4).

 

You may also like

Leave a Comment