Home Amakuru y'ibanze Papa Francis na perezida Emmanuel Macron baganiriye ku gisubizo gikwiye cya COVID-19

Papa Francis na perezida Emmanuel Macron baganiriye ku gisubizo gikwiye cya COVID-19

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Papa Francis na Macron bagiranye ikiganiro kuri telephone kigamije kureba icyo umuryango wunze ubumwe w’Uburayi wakora mu gushaka ibisubizo ku cyorezo cya Coronavirus, no kugabanyiriza imyenda ibihugu bikennye.

Iki gihugu cy’ubufaransa abamaze kubura ubuzima bahitanywe na COVID-19 barenga 20,0000.

Ibiro bya Perezida w’Ubufaransa byavuze ko Papa Francis yagiranye na Macron ikiganiro kuri telephone iminota 45, bavuga kucyo ibihugu byunze ubumwe by’Uburayi byakora ku cyorezo cya coronavirus.

Papa yashimye igitekerezo cyiza Ubufaransa bwatanze ku rwego mpuzamahanga nyuma y’ihungabana ry’ubuzima ryatewe n’icyorezo cya coronavirus.

Ibiro by’Inama nkuru ntagatifu ntibyatangaje uyu muhuro wabereye kuri telephone wa Papa na Macron, ngo kuko cyari ikiganiro cyabo cyihariye.

Ariko ibiro by’itangazamakuru bya Macron byo byavuze ko aba bayobozi bombi bemeye ko ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu bukwiye guhagarara.

Ibi bikaba binashimangira ubutumwa Papa Francis yatanze kuri Pasika, aho yagize ati “amahoro ya kristo amurikire abari ku isonga ry’ubwumvikane bucye n’amacakubiri, kuko bakwiye kugira umuhate wo guhagarika ibyo bikorwa bibi mu mpande zose z’Isi.”

 

Papa yibukije abatuye Isi ko iki atari igihe cyo kuryana no kwitandukanya cyangwa kwirebaho wenyine ku giti cyawe ngo wikunde ube nyamwigendaho, ahubwo ibihugu byose bigomba gushyira hamwe.

Papa Francis akomeza asaba ko ibihugu bikennye nk’ibyo muri Africa babikuriraho cyangwa bakabigabanyiriza imwe mu myenda birimo kugirango nabyo byoroherwe no guhangana na coronavirus.

Ikurwaho ry’imyenda mu bihugu bimwe na bimwe bikennye ryagarutsweho na Emmanuel Macron watangaje ko bishoboka ko iyo myenda yavanwaho mu rwego rwo gufasha ibyo bihugu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Macron nanone yahamagariye ibihugu gushyira hamwe bakarwanya iyi virus. Kugeza ubu Ubufaransa ni igihugu cya gatatu mu Burayi cyibasiwe cyane na COVID-19 nyuma y’Ubutaliyani na Espanye.

Iyi nkuru dukesha Ikinyamakuru Vatican News ikomeza itubwira ko ibiro bya Perezida w’Ubufaransa bivuga ko Macron yifuza gushyira hamwe kw’ibihugu.

Mu ntangiro y’ikiganiro bagiranye kuri telephone, Macron yavuze ko yahinduye igihe ubutumire bwa Papa Francis bwo gusura Ubufaransa bwagombaga kubera.

Ikiganiro Papa Francis yagiranye na Macron ku munsi ubanziriza inama y’ibihugu by’uburayi byunze ubumwe yagombaga kuganira ku gisubizo cy’icyorezo cya Coronavirus.

Iyo nama igomba kuba kuwa kane, tariki 23 Mata 2020, ihuje abanyamuryango b’ibihugu 27 b’Uburayi bwunze ubumwe.

Iyi nama ikaba hifashishijwe ikoranabuhanga ryitwa Video Conference, bidasabye ko bahurira ahantu hamwe mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwiza rya coronavirus.

Iyo nama yitezweho igisubizo ku ngamba zafatirwa icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko ibihugu byibasiwe cyane niyo Virusi birimo Ubutaliyani, Espanye, n’Ubufaransa.

Mu gihe Macron yagiranaga ikiganiro na Papa Francis nanone yarakuriwe n’abayobozi bizewe mu bufaransa barimo abihaye Imana, n’abandi batihaye Imana ariko bakomeye mu gihugu cy’Ubufaransa, bakaba barishimiye ko bakurikiranye icyo kiganiro kigamije gushakira hamwe ingamba nshya kuri COVID-19, Bishop wa Moulins-Beaufort yari ahagarariye kiliziya gatolika mu Bufaransa mu ikurikiranwa ry’icyo kiganiro.

 

 

You may also like

Leave a Comment