Home Mu Mahanga  Paris :Bazilika ya Notre dame ya Paris yafashwe n’inkongi y’umuriro ukabije(soma birambuye)

 Paris :Bazilika ya Notre dame ya Paris yafashwe n’inkongi y’umuriro ukabije(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Nkuko tubikesha ikinyamakuru le Monde, inkongi y’umuriro udasanzwe yibasiye Bazilika(cathedrale) ya Notre Dame de Paris guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Mata ahagana mu ma saha ya saa 6h50 z’umugoroba maze irangirika cyane.

Umuvugizi w’iyi Bazilika yavuze ko Abashinzwe kuzimya umuriro  batabaye ,mu rwego rwo kuzimya umuriro wibasiye iyi Bazilika ya Notre Dame de Paris  kuri uyu wa mbere no kuwa kabiri.

Generali Jean Claude Gallet uyobora Burigade y’abashinzwe kuzimya inkongi i Paris yatangaje ko umuriro wafashe iyi Bazirika kuburyo 2/3 byayo  by’igisenge byangiritse

Perezida wa Repubulika y’Ubufaransa Emmanuel Macron yahise avuga ako kanya ko bazongera bakubaka ino Bazilika ya Notre Dame de Paris.

Urukiko rwa Paris narwo rwahise rufungura iperereza kubijyanye n’icyaba cyihishe inyuma y’iri yangirika rikomeye rya Bazilika ya Notre Dame de Paris ryatewe n’inkongi y’umuriro mwishi.

 

 

 

You may also like

1 comment

oprolevorter June 15, 2019 - 1:11 pm

Whats up! I just want to give an enormous thumbs up for the great info you could have right here on this post. I will likely be coming back to your weblog for extra soon.

Reply

Leave a Comment