Home Mu Mahanga Pasiteri Benny Hinn ati:”Umugisha w’Imana ntugurishwa n’ibitangaza ntibigurishwa.

Pasiteri Benny Hinn ati:”Umugisha w’Imana ntugurishwa n’ibitangaza ntibigurishwa.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

“Umugisha w’Imana ntugurishwa n’ibitangaza by’Imana ntibigurishwa ndetse iterambere ntirigurishwa”

Christian today yatangaje ko ibi byavuzwe n’umuvugabutumwa ufite inkomoko muri Israheli ariko akaba atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Pasiteri Benny Hinn biciye mu butumwa atambutsa buri cyumweru.

Uyu muvugabutumwa yanakomeje atambutsa ubutumwa burimo kwihana kubera ko nawe yamaze igihe avuga ubutumwa bw’iterambere(Evangile de Prospérité).

Yagize ati:”Nkosoye ubumenyi bwanjye mu ijambo ry’Imana kandi mugomba kubimenya”.

Umwarimu w’amateka muri seminari  yigisha ijambo ry’Imana(Theology)Prof. Charles Self we yavuze ko igihe aricyo kizivugira niba koko uko kwikosora  ari ugufatika.

Ati:”Igihe nicyo kizavuga niba uko ari ukwikosora kwa nyako,ukwiyamamaza  cyangwa se intangiriro y’inzira nshya igaragaza ubunararibonye bukomeye”.

Pasiteri Benny Hinn yaretse ivugabumwa rishingiye ku iterambere bwigisha ko abakiristo bagomba kugira ubuzima bwiza,bakaba abakire kandi bishimye.

 

You may also like

Leave a Comment