Home Inyigisho Pasiteri Ezira Mpyisi ati:” umukiristo utari inyangamugayo mu kazi akora aba ari uwa Satani(Soma birambuye)

Pasiteri Ezira Mpyisi ati:” umukiristo utari inyangamugayo mu kazi akora aba ari uwa Satani(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Pasiteri Ezira Mpyisi ,akaba n’umuhanga mu kwigisha ijambo ry’Imana akuriye inzira ku murima abakiristo batari inyangamugayo mu kazi kabo bakora ka buri munsi ko baba ari aba Satani.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Gashyantare 2019,akaba ari no mu gihe usanga hari abakirisitu bamwe bagera ku kazi ntibitware neza kuburyo utabasha kubatandukanya n’abapagani batazi Imana.

Mu kiganiro Pasiteri Ezira Mpyisi agiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com,yasobanuye neza uko umukristo nyawe agomba kwitwara ku kazi akora igihe cyose kandi agaragaza ubukirisito.

Yagize ati:”umukirisito akwiye kuba umuyoboke w’ibyo akora ,ntabe umunebwe ku kazi,arumvira kereka iyo bamubwiye gukora icyaha nibwo atabyumvira, kandi aba inyangamugayo”.

Pasiteri Ezira Mpyisi yakomeje avuga ku mukirisito utagaragaza indangagaciro za gikirisito ku kazi akora ko aba ari mubi kuruta umupagani utazi ibya Kiristo kandi ko aba ari uwa Satani.

Ati:”uwo aba ari mubi kuruta umupagani kuko we aba atabizi,naho undi aba yarabyize yarangiza akabigomera,ni uwa Satani.Ariko Imana iracyamushakashaka ntago imureka ariko si umukristo.Kandi benshi niho turi tukitwa abakirisito kandi tutaribo ndetse ukanabirwanira, bakwita umupagani ukaba wanarwana”.

Pasiteri Ezira Mpyisi ni umusaza w’inararibonye mu ijambo ry’Imana,akaba yarabanye n’umwami Mutara Rudahigwa.Ubu akaba amaze kugira imyaka iri hejuru ya 95,ariko akaba agitanga umusanzu we mu kuvuga ubutumwa mu ijambo ry’Imana.

You may also like

Leave a Comment