Home Amakuru y'ibanze Pasiteri Rich Wilkerson Jr yatumiye abantu bamwibye imodoka ye mu rusengero kandi abemerera amahugurwa.

Pasiteri Rich Wilkerson Jr yatumiye abantu bamwibye imodoka ye mu rusengero kandi abemerera amahugurwa.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Muri Miami umupasiteri witwa Rich Wilkerson Jr. yatumiye abantu bamwibye imodoka ye kubw’ urukundo rw’ Imana abemerera amahugurwa mu rusengero rwe.

Umupasiteri ukunzwe cyane n’ abaturage, wakoze iteraniro ku cyumweru ari kumwe na Kanye West na korari ye yitwa Super Bowl muri wikendi(weekend).

Mushobora kuba mutarumvishe ko mbere ho iminsi ibiri, imodoka yacu yibiwe mu muhanda ugana mu rugo rwanjye. Akaba. Gusa inkuru nziza nuko iyo modoka baje kuyibona.” Bikaba byaratangajwe na Wilkerson mu mashusho yashyize kumbuga nkoranyambaga ze.

Umupasiteri w’ urusengero rwitwa Vous Church yahise ageza iyo nkuru kuri komite (committee) bafatanyije kuyobora.

“Buriwese waba yaratwaye iyo modoka, dutekereza ko hari ibintu bitatu kubabwira” niko yatangaje, aravuga ngo “Turagukunda, turihano kubwawe kandi turakwishimira ko wayisize ahantu dushobora kuyibona.”

Pasitoro akomeza avuga ati “Ariko hari ikintu nshaka kubabwira nzi neza, nshaka ko muhindura aka kanya, mwebwe mwantwariye imodoka: niba mukomeje kwiba, ubuzima ntago buzababera bwiza.

Muzabumara muri gereza mufunzwe,” Wilkerson nuko abwira abajura b’ imodoka ye ati “muhinduke” Aravuga ngo umunsi wa saint Valentin ni umunsi mwiza wo guhindukira kandi mugahindura uburyo mw ‘imyitwarire.

Ndashaka kubaha uburyo bwiza bwo gukira” niko Wilkerson yavuze.Ngiye kubaha amahirwe aka kanya, kuri iki cyumweru, ndashaka ko muzaza ku rusengero rwa Vous Church. Kandi nuhagera mu iteraniro rya saa yine cyangwa saa sita, uzaze imbere uvuge uti ni njye Rich yahinduye . nari umwe mu bari bibye imodoka’.

Niko yakomeje avuga. Turashaka kuguha amahirwe kandi ayo mahirwe naya, ndashaka ko uzaza ugahabwa amahugurwa ku rusengero rwa Vous Church mu gihe cy’amezi atatu” kandi unyumve neza sinzakwishyura, wibye imodoka yanjye.

Gusa muri ayo mezi atatu ngiye kuguha amahugurwa kandi nkutoze, kandi nizera ko nuduha amezi atatu y’ ubuzima bwawe, ubuzima bwawe buzahinduka, uzaba ugiye kandi mu nzira ikwiriye. Ntekereza ko icyari ikintu kibi cyabaye tuzaba tugiye kugihindura cyiza.”

Umwigishwa uzwiho kuba aziranye n’ ibyamamare nka Justin Bieber hamwe na Kardashians, byatekerezwaga ko atabashyigikiye cyangwa itangazamakuru rikaba ryaramurwanyaga kubera kubarengera.

Muri ubwo buryo yashatsemo kubakunda akabaha amahirwe yo kubahindurira ubuzima bukaba bwiza.Yashoje avuga ko abakunda anabakangurira kuzagaruka ku cyumweru”.

 

 

You may also like

Leave a Comment