Home Ibiterane Pasiteri Rutayisire Antoine aramagana urusaku mubantu baririmbira Imana

Pasiteri Rutayisire Antoine aramagana urusaku mubantu baririmbira Imana

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Mu giterane cy’urubyiruko cyabereye i Remera ku rusengero rwa Apostolique ,Pasiteri Antoine Rutayisire yibukije abaririmbyi b’urubyiruko ko niba bashaka kuririmbira Imana neza bagomba kugabanya urusaku mu gihe barimo gukora uwo murimo kuko uwo baririmbira ari umwami ukomeye.

Ibyo yabitangaje bitewe n’abaririmbyi bahaguruka bagasimbuka,abandi bakavuza ibikobwakobwa mu gihe cy’indirimbo zo guhimbaza Imana,ibi bikazana urusaku rwinshi aricyo yise mu rurimi rw’amahanga (noise).

Yagize ati :”muzika n’urusaku(noise) biratandukanye, nuko rero mugabanye urusaku .Nujya kuririmba wibuke ko uwo uri kuririmbira ariwe Umwami w’abami akaba n’Umutware w’abatware. Ntago ari twebwe muririmbira kandi nta nubwo ari twebwe muririmbisha”.

Pasiteri Antoine Rutayisire yakomeje abasobanurira neza umuhamagaro wabo w’uburirimbyi  n’uburyo bukwiriye abaririmbyi bakwiye kwitwara muriwo murimo.

Ati :”Niba warahamagariwe kuririmba imenyereze kuririmba kuburyo uzaririmba n’Imana ikabona ko waririmbye.Nubwo tubashima ariko hari igihe mukora urusaku nko gusimbuka no kuvuza ibikobwakobwa”.

Dr Pasiteri Antoine Rutayisire ayobora itorero ry’abaporotesitanti mu Rwanda EAR muri paruwase ya Remera ,akaba ari n’impuguke mu by’imiyoborere(leadership).

Icyo giterane kikaba cyari gifite intego ishingiye ku ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi ya 78 :6 rigira riti :”kugirango ab’igihe kizaza bazabimenye,nibo bana bazavuka,ngo nabo bazahaguruke,babibwire abana babo”.

 

You may also like

1 comment

read review August 18, 2019 - 8:58 am

I simply want to tell you that I am beginner to blogging and actually loved your web-site. More than likely I’m want to bookmark your website . You definitely have impressive articles and reviews. Regards for sharing your webpage.

Reply

Leave a Comment