Home Amakuru y'ibanze Pasiteri Stany Ruzindana ati:” Ijambo “Mbabarira” ni umuti utuma urugo ruhora ari rushyashya

Pasiteri Stany Ruzindana ati:” Ijambo “Mbabarira” ni umuti utuma urugo ruhora ari rushyashya

by Ali Gilbert Dunia

Muri iyi minsi uko bukeye n’uko bwije hirya no hino mu Gihugu humvikana inkuru y’uko umugore yishe umugabo we cyangwa umugabo yishe umugore we .

Kandi buri wa gatandatu ndetse no kucyumweru bitewe n’ubushake bwa buri wese ku munsi yifuza gukoreraho ubukwe , usanga benshi babukereye bajya mu bukwe .

Ndetse na Leta yacu ikangurira abantu gusezerana mu mategeko kugirango hirindwe ibibazo byahato na hato bivuka mu muryango , niko n’amadini nayo akangurira abantu gusezerana imbere y’Imana , kuko benshi bizera ko kujya murusengero ugasezerana Imana iha umugisha urushako rwawe.

Twebwe sicyo turi kuganiraho ahubwo twifuje kumenya impamvu ingo muriyi minsi usanga zashaririwe kandi inyinshi zaranyuze mu rusengero bagasezerana akaramata. Kurundi ruhande ugasa urubyiruko rukijijwe  ku mande zombi abasore ndetse n’abakobwa bageze igihe cyo gushaka bavuga ko kubona umukobwa wavamo umugore mwiza bigoye , abakobwa nabo bakemeza ko bigoye kubona umusore wavamo umugabo mwiza .

Mu kiganiro ikinyamakuru isezerano .com cyagiranye na Pasiteri Ruzindana Stany , akaba ari umushumba mu Itorero rya Eglise Apostolique Pour le Reveil au Rwanda.

Mu magambo ye yatangiye avuga ko urubyiruko rwa Gikristo rufite amategeko arugenga ari mu ijambo ry’Imana kuko Bibiliya ifite icyo yavuze kurushako, nicyo gikwiye kutuyobora kuko ushobora kubona icyateye ikibazo mu rushako utarabanje kureba icyabiteye cyangwa itangira ryabyo. Ukabona ikibazo ariko ntiwibande ku itangira ryabyo.

Kandi ko itangira ry’ikintu rero aricyo cya ngombwa kuruta ibindi bintu byose.  Bibiliya mu Itangiriro 2:18 harimo ijambo rivuga riti [Sibyiza] akaba ari ijambo ryavuzwe n’Imana rivugango si byiza. Riravuga ngo “Kandi Uwiteka  Imana iravuga ngo sibyiza ko uyu muntu abaho wenyine reka muremere umufasha umukwiriye.” Aya magambo yavuzwe n’Imana, kugirango umuntu abone umufasha umukwiriye.

Mu gihe yarabajijwe impamvu itumpa ingo zitandukana muriyi minsi kandi hagati yabo bakijijwe  ,Pasiteri Stany yavuze ko” birashoboka uhubwo ko izo zitandukana nyinshi ari izi senga ariko zidakijijwe . Ariko tugeze mu rwego rwo kuvugako abantu bakijijwe ntabyo dufite ibyabyo dushobora kubivugaho.

Aha rero ijambo rivuga ngo sibyiza ko umuntu aba wenyine, Bibiliya hari ikibazo yashakaga gucyemura, hari ikibazo Imana yashakaga gukemura abantu batariyumvisha ubwabo. Baramutse bacyiyumvishije no gutana ntago byabaho.

Ikibazo rero gikomeye cyane nuko niyo ushatse umugore cyangwa se umukobwa ashatse umugabo ashaka kumugira nkuko ari kandi ibyongibyo ntago bikunda.

Isezerano .com : Bwana Pasitere Nigute urubyiruko rukijijwe rwa Gikristo rwabasha kugeza mu gihe cyo kuba rwarambagizwa, bakaba barambagizanya hakavamo umugore cyangwa umugabo mwiza?

Pasiteri Stany : Urubyiruko rukijijwe muri iyi minsi inama nshobora kubagira ni ukubanza kumenya niba igihe cyo gukunda cyabo kigeze, kandi urukundo ushaka gukunda uwo muntu ni uruhe? Kuko inkundo ziratandukanye, hari abavuga ngo ntabwo nabaho na muntu mfite turi kumwe muri iyi minsi kandi nta gahunda amufitiye.

Rero bigaragara y’uko inkundo muri iki gihe bagiye bazicagagura, n’ukuvuga gukunda uyu ugakunda uyunguyu, mukinyarwanda bivugango reka tubagarire yose. Icyo gihe rero n’ugera n’igihe cyo gushaka uzayoberwa uwo wakunze mu byukuri nicyo umukundiye.

Icyo gihe ibintu biba byatangiye gupfa iyo utangiye kureba kuri ibyo bifatika. Kuko ushobora kumukundira kuberako afite akazi ejo akaba atakigakora, murabizi ibyo bikunda kubaho.

Umuntu ashobora kugukundirako ufite imodoka ejo ukaba utayifite. Hari n’umuntu ugura imodoka imwe ntagure indi kuberako urukundo rwawe rwubatse kubintu. Nugenda ibyo bintu ntubibone uzaba wibeshye muri urwo rushako.

Isezerano.com :Ese ko bavuga ko  ntazibana zidakomanya amahembe, ese no mu rugo rw’abakristo bibamo ,ese niba bibaho babikemura gute?

Pasiteri Stany : Kubana zidakomanya amahembe ntanubwo ari ingumi muba mwateranye, ahubwo ni twatunu mudahurijeho. Uziko nibyo kurya ubwabyo bishobora gutuma mukomanya amahembe!Kuberako hari ibyo ukunda n’undi akagira ibyo akunda, icyo gihe rero iyo umuntu ahagaze kubye ukavuga uti:”njyewe muri uru rugo hazatekwa ubugari gusa, noneho n’undi ati”muri ururugo hazatekwa  ibitoki gusa deja ikibazo kiba cyavutse.

Ubwo rero ikiba gikenewe ni aho ngaho, ukamenya ngo njyewe runaka akunda iki, ese uyu dushakanye we akunda iki, noneho hakabamo kwihanganirana. No mu isezerano tujya dukora habamo kwihanganirana kugeza igihe Yesu azagarukira.

Isezerano.com : Ese mwebwe  mu gihe mu maze ni gute mwagiye mukemura bimwe mubibazo mwagiye muhura ntabyo wowe n’umufasha wawe, kuko byanze bikunze ntago mwari muhuje imiterere ?

Pasiteri Stany : Hamwe no gusenga Imana iragufasha. Njyewe naringoye nabonaga ko ngoye kuruta ibindi. Kuruta uwo twashakanye narabibonaga, kubera ko nashatse ndi umusore ukuze narinsanzwe mfite urugo nibana mfite n’umukozi. Noneho ikibazo cya mbere cyabaye n’uko uko natwaraga uwo mukozi ariko nashatse gutwara umugore wanjye.

Noneho mbona ikibazo kirahari ariko sinamenya y’uko, umukozi ntashoboraga kumuha raporo ngo mvuye ahangaha cyangwa ngo nariye aha ngaha. Ibyo rero bibanza kungora kubera ko natinze kumenya ko uwo nashatse noneho nashatse umugore atari umukozi, nagomaga kuza rero nkatanga raporo.

Ibyo rero bikunda kugora abantu benshi, mubiganiro muganira abadamu bakunda ikintu ku kindi ,wenda uti :” navuye ahangaha ngera aha tugeze ahangaha turya burushete, kugirango hato utaza gutura umubi w’igitunguru noneho akagira ikibazo utabimubwiye. Icyo gihe bene utwo tunu nitwo tugenda dukata ubusabane bwanyu, ariko iyo watanze raporo ntakibazo nkicyo cyavuka.

Ubwo rero icyambere nize ni ugutanga raporo mu rugo, ibyo rero bishaka y’uko urwego rwagakiza ruzamuka. Ibyo kuba shefu de famiye(de Famille) bikagabanuka noneho ukagira ahandi hantu ugera kandi ibyo ntago bikubuza kuba shefu wa famiye  .

Isezerano.com : Ijambo ryitwa mbabarira ese rikiza iki mu rugo rufite ibibazo ?

Pasiteri Stany : Mbabarira ni umuti, kenshi iyo abagabo bakoze amakosa bashaka kuyakemuza ibikorwa bigaragara. Ukavuga uti ubwo nakoze ikosa sindi bumusabe imbabazi yansuzugura mu rugo, ahubwo kanze musohokane.

Ubundi rero ubaye umugabo mwiza ukaba uri umugabo wakabaye umenyako iyo mbabarira  ari iturufu. Kuko mubyangoye icyo nacyo cyarangoye cyane kuko numvaga nkumunyarwanda w’umugabo ngiye gusuzugurika ,umugore agiye kunsuzugura, ariko nabonye gitanga umuti mu buryo butangaje.

Impamvu gitanga umuti ni iyihe, kuko iyo umuntu yagukoreye ikosa ntago rishaka gukemuzwa n’ibintu byo gukora utaragaruka kuri rya kosa ,

wowe umubwire uti mbabarira. Nkunda kubwira abantu ngo mujye mwirinda indimi z’amahanga mugusaba imbabazi, ntago zigira imbaraga. Tekereza wenda mucyongereza ukavuga ngo SORRY hanyuma mu gifaransa mukavuga ngo pardon ubwonyine ngo usabye imbabazi, ariko mukinyarwanda biravuga ngo mbabarira.

Burya madamu aba anashaka ko ubivuga unamureba, uti rero madamu nagukoreye  amakosa mbabarira. Uwo ni umuti ukomeye cyane uba umuhaye.

Isezerano.com : Urubyiruko twashingira kubiki kugirango rube rwashaka, rudashingiye ku irari ryarwo?

Pasiteri Stany : ahahaha !Umbajije ikibazo kitoroshye uvugango igihe, nta gihe ,ahubwo igihe  burya ni icyubukure kandi dushingira natwe kumategeko y’Igihugu. Igihe cyubukure kirazwi kuri uwo muntu, ahubwo ni ugutangira gutekereza uti nangiye gutekereza gushaka ni ibihe nakibandaho?

Ntushingire kuri bimwe twabonye ngo ntabwo na kwimesera  , cyangwa nitekere, kuko ushobora gushaka n’uwo mugore ntabigukorere kubera ubuzima murimo uwo mwanya ntawubone n’ubwo bidakwiriye ko yareka kubikora . Ariko kandi sinifuza ko umudamu ariwe usabwa gukora gusa ahubwo numugabo afite icyo amugomba.

Ariko ubwo uzi umufatiye nk’umwenda ukamuterera ipasi , ukavuga uti naguteguriye umwenda uyu munsi aho kugirango wenda ugereke akaguru ku kandi muri salon nurangiza umubwire ngo ndagusize kandi yanaguteguriye ibintu byose.

Icyo gihe rero nicyo ukwiye kwitaho cyane ukavuga ngo ibyo ansaba.

Tugaruke kuri rya jambo rivugango njyewe sinkeneye gusaba cyane ahubwo ndasabwa gutanga. Kandi murabizi ko Bibiriya ivuga ngo gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa. Ubwo rero wowe menya icyo usabwa ugikore. iryo banga uramutse urimenye ndakubwiza ukuri urugo rwawe rwaba urugo rwiza cyane.

Birakwiriye ko umuntu ajya gushaka akabaza Imana , agasengera urugo rwe kuko muriyi minsi Satan ari gukora umurimo ukomeye wo gusenya urugo , kuko azi neza agaciro urugo rufite , mu bushake bw’Imana.

 

 

You may also like

Leave a Comment