Home Amakuru y'ibanze Pastor James MacDonald yahagaritswe burundu n’itorero “Harvest Bible Chapel “yarabereye umuyobozi

Pastor James MacDonald yahagaritswe burundu n’itorero “Harvest Bible Chapel “yarabereye umuyobozi

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Abakuru b’itorero ryitwa Harvest Bible Chapel bahagaritse burundu umupasiteri witwa James Mac Donald, ashinjwa kutubahiriza amahame ya Bibiliya agenga umushumba.

Bikaba bivugwa ko iri torero ryashinzwe na James MacDonald, rikaba riherereye muri Leta zunzubumwe z’Amerika I Chicago muri Illinois.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Christian Today avuga ko mu ibaruwa yasomewe abakristo biryo torero ku cyumweru, umukuru w’itorero Karl Jackson yasobantuye avuga ko” ibikorwa bya Pastor James MacDonald bidahura n’icyo ibyanditswe byera bisaba umuntu w’umushumba.

Abakuru bamushinja gukoresha umwanya n’ububasha afite mu itorero akabikoresha mu nyungu ze bwite, kwishyira hejuru, gukoresha imvugo idakwiye, gufata umutungo w’itorero akawukoresha mu nyungu ze n’ibindi. Bagize bati “Twasanze akoresha umwanya n’ububasha afite mu nyungu ze, agakoresha umutungo w’itorero kubwinyungu ze.”

Abakristo batangarijwe ibi tariki ya 3 Ugushyingo 2019. Abakuru bavuze ko tariki ya 12 Gashyantare  2019 aribwo Pastor James MacDonald yakuwe ku murimo yakoraga mu itorero Harvest Bible Chapel. Akaba yarahagaritswe muri iri torero amaze imyaka 30 aribereye umuyobozi mukuru ndetse akaba ari nawe warishinze.

Bakomeje bavugako muri iyo myaka 30 yaramaze aribereye umuyobozi, bari bamwishimiye cyane. Mushobora kwibaza impamvu ibi byaba bitangarijwe abakriso nyuma y’amezi angana atya James avuye ku buyobozi. Ariko impamvu yo kuba byaratangarijwe abakristo nyuma y’ameze 7 bamuhagaritse bavuze ko barimo kwigana ubushishozi kumyitwarire ye ndetse no gushaka abatangabuhamya barenze umwe bamushinja nkuko muri bibiliya byanditswe.

Bavuze ko bagendeye ku cyanditswe kivuga ko umukuru w’itorero aba ukwiye kwemera ikirego bamurega nyuma yo kubona abatangabuhamya babiri cyangwa batatu. Ni icyanditswe kiri muri 1Timoteyo 5:19-20 havuga ngo “Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu. Abakora ibyaha ubahanire mu maso ya bose, kugira ngo abandi na bo batinye.”

Abakuru baganiriye n’abakristo benshi, basura insengero zabo zose babanza guhura n’urujijo ku byo MacDonald ashinjwa ariko ubu bakaba baramaze kumenya ukuri, ari nayo mpamvu banzuye kubitangariza abakristo.

Mu ibaruwa banditse imuhagarika, bavuga ko imyitwarire ye, imvugo ye mu itangazamakuru bidakwiriye umuntu w’umushumba. Bavuze ko n’ubwo Bibiliya itabigisha guhagarika burundu umukuru w’itorero, ariko  bafashe umwanzuro wo guhagarika burundu Pastor MacDonald. Bati “Ntabwo azongera gukora umurimo w’Imana ukundi nk’Umukuru cyangwa Umupasiteri muri Harvest Bible chapel.”

Uyu mupasiteri kandi ashinjwa gukusanya inkunga mu izina ry’itorero, akabikora nta muntu agishije inama, amafaranga akusanyije akayajyana mu bikorwa bye bwite muri Afrika.

Icyakora abakuru b’iri torero bavuze ko igihe cyose Pastor MacDonald azihana bimuvuye ku mutima, azasubizwa mu murimo w’Imana akongera kuvuga ubutumwa muri iri torero. Banavuze ko bari gusaba Imana ko yamukoraho agahinduka.

Basoje basaba iteraniro gusengera MacDonald n’umugore we Kathy. Kandi ko akeneye James abajyanama bamufasha mu isanamitima. Mu gihe ibi byaba bidakozwe, haragumaho umwanzuro wo kumuhagarika burundu aho atemerewe kugira inshingano n’imwe akora muri Harvest Bible Chapel.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment