Home Mu Mahanga Pastor Ravi Zacharias yitabye Imana” nyuma yuko umukobwa we atangaje ko ubuzima bwe buri mu marembera

Pastor Ravi Zacharias yitabye Imana” nyuma yuko umukobwa we atangaje ko ubuzima bwe buri mu marembera

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umuvugabutumwa Ravi Zacharias yitabye Imana. Ravi yari umugabo watangiye gukorera Imana akiri umusore, igihe cye kinini yakimaze yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo.

Umuvugabutumwa Rev Canon J John avuga ko akimara kumva inkuru mbi yuko Ravi yapfuye yahise yumva atakaje ibyiyumvo mu mubiri we.

Canon ati namenye Ravi bwa mbere mu mwaka wa 1982, icyo gihe nari umuvugabutumwa ariko nkiri muto, mu rugendo rwe rw’ubuzima akaba ari umuntu wagiraga umwete kandi akunda gukorera Imana.

Mu myaka yashize nashimishwaga no kubona ubutumwa bwe bwo kujya kuvuga ubutumwa bwiza mu itorero rye ryitwaga “Ravi Zacharias International Ministries”. Kuko yari umuntu twafatanyaga kurwana urugamba rwo kwizera. Niyo mpamvu kuba agiye dutakaje umuntu w’agaciro.

Rev Canon akomeza avuga ati, ikindi nuko Ravi uretse no kubwiriza ijambo ry’Imana yari n’icyitegererezo cyiza mu bantu ku buryo nawe koko wumvaga ufite inyota yo kumutega amatwi, abavugabutumwa icyo bagomba kumwigiraho nuko bagomba kuba urugero rwiza mu bandi.

Ikindi kintu nigiye kuri Ravi nuko yari umubwiriza akaba n’umwarimu ukwereka ukuri kw’ubuzima tubamo.

Pastor Canon J John akomeza avuga ko ubuzima bwa Ravi Zacharius bwari bwiza kuko bwari ubuzima burimo Imana.

Ntushobora kumva uburyo abantu yabwiriije mu gihe cy’imyaka isaga 50 abicishije mu buryo butandukanye burimo n’ibitabo yanditse, uburyo yahinduye ubuzima bwabo.

Iyi nkuru dukesha Christian today ivuga ko atari ibyo gusa kuko uretse no kubwiriza ijambo ry’Imana, hari benshi yateye umwete wo kuba abavugabutumwa.

Ravi Zacharias akaba yaritabye Imana kuwa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020 hashize iminsi mike umukobwa we amaze gutangaza ko ubuzima bwa Se buri mu kaga kuko abaganga bari bababwiye ko nta kindi bakora kirenze uburyo bamuvuyemo.

Gusa tariki 13 Gicurasi 2020 Ravi yari yanditse kuri facebook avuga uburyo yumva amerewe anashimira abamwitayeho bose n’abamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha, koko umenya nawe urupfu yararwiyumvagamo ko ruri hafi.

Ravi Zacharias akaba yarapfuye afite imyaka 74, yakoze umurimo w’ivugabumwa imyaka 48, akaba asize umugore n’abana 3.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment