Home Amakuru y'ibanze Perezida Kagame yavuze amagambo akomeye kubera gutsindwa kwa Arsenal

Perezida Kagame yavuze amagambo akomeye kubera gutsindwa kwa Arsenal

by Tuyizere Mubarak
0 comment

President Paul Kagame yavuze ko kugura abakinnyi batari kurwego rwayo aribyo bituma Arsenal imaze imyaka itsindwa ikababaza abafana bayo.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 nibwo shampiyona y’ubwongereza 2021-2022 yatangiye , ukaba imwe mu marushanwa akundwa n’abatari bake yatangijwe n’ikipe ya Brentford yari yakiriye Arsenal , Brentford yari ikinnye premier league yayo yambere mumateka yaje gutsinda ikipe ya Arsenal ibitego 2:0 byatsinzwe na Segi Conos kumunota wa 22 na Christian Norgaard kumunota wa 73.

Ikipe ya Arsenal ni imwe mumakipe afite abafana batari bake ku isi byumwihariko muri abo bafana harimo na Nyakubahwa president wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame , nyuma yo gutsindwa, abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yagaragaje akababaro yatewe no gutsindwa kw’iyi kipe yihebeye .

Perezida Kagame yagize ati”iki? ni umupira , Arsenal itsinzwe na Brentford , Brenford yari ibikwiye ,umukino ubwawo yaba Arsenal n’abafana ntabwo bamenyereye ibi , oya ibi mbivuze nk’umufana ukomeye wa Arsenal ,gukora impinduka byaratinze”.

Perezida Kagame yanditse kuri twitter ye afite akababaro.

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko abakunzi biyi kipe bategereje ibinyacumi by’imyaka ariko bakaba bakomeje kubabara yagize ati ”bimaze igihe turi mubibazo , rimwe nibyiza ubundi nibibi ubu noneho ni bibi cyane kuri uru rwego , ese nta buryo dufite bwakora , kurundi ruhande wareba uko twitwara ku isoko ,abakinnyi tugura ngo bashyire mubikorwa ibyo dupanga , koraho ugende mumitekerereze ntampinduka izana” .

President Kagame yasoje avuga ko ikipe ikwiye kubakwa hagamijwe gustinda , ati ”ikipe ikwiye kubakwa hagamijwe gutsinda, gutsinda , gutsinda, none turatsindwa , ibi si ibyo kwihanganira , nzi neza ko twese tuzi uwo uyu mutwaro uri kubitugu , ndizera ko nabo babizi kandi babyemera”.

Ikipe ya Arsenal yasoje kumwanya wa 9 mumwaka ushize w’imikino , ubu ikaba ntamarushanwa yo kumugabane w’uburayi izakina , iyi kipe imaze imyaka 17 itazi uko igikombe cya championa gisa . umwaka wambere w’umutoza Micheal Arteta yari yatwaye igikombe cya FA Cup , ndetse n’igikombe kiruta ibindi Community shield , gusa ibintu byaje kuba bibi umwaka wakurikiyeho kuko iyi kipe ikomeje kugorwa no kubona umusaruro.

Arsenal ni imwe mumakipe yigaragaje ku isoko nubwo yaguze abakinnyi bashidikanywaho nka Ben White , Albert Sambi Lokongo na Nuno Tavares , gusa yagiye muri uyu mukino idafite bamwe mubakinnyi bayo bakomeye nka Pierre Emerick Aubameyang , Alexandre Lacazette ,na Thomas Party. Arsenal irakurikizaho kwakira Chelsea mbere yo gusura Wes Brom na Manchester city.

You may also like

Leave a Comment