Home Amakuru y'ibanze PSG Yihimuye kuri Bayen Munich ,Chelse ikora amateka yaherukaga mu myaka 7 ishize

PSG Yihimuye kuri Bayen Munich ,Chelse ikora amateka yaherukaga mu myaka 7 ishize

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ku wa gatatu taliki 13 Mata 2021 nibwo habaye imikino yo kwishyura muri 1/4 cy’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo  Uefa Champions League ni imikino yatangiye kw’isaha ya saa 21h00 za Kigali aho kuri Stade Park de Prince ikipe ya Paris Saint- Germain yo mu Bufaransa yari yakiriye ikipe ya Bayern Munich yo mu ubudage maze Bayern Munich itsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu w’Umunyakameruni Eric Maxin Choupo- Moting .

Iki gitego ariko ntacyo cyamariye iyi kipe  kuko yahise  isezererwa kubera itegeko ry’igitego cyo hanze ,kuko kugiteranyo byari ibitego 3-3 , ibitego 3 PSG yatsindiye Mubudage biyiha itike yo gukomeza .

Nyuma yuyu mukino umunya Argentina utoza PSG yavuzeko bari biteguye uyu mukino cyane kandi bishimiye intambwe bateye , yagize ati ” Twari twiteguye cyane , wari umukino ukomeye  gusa ndishimye kuko abakinnyi banjye bakwiye gushimirwa  gutsinda tukagera muri 1/2 ni ibihe bidasanzwe kuri twe” .

Kuruhande rwumudage utoza beyern munich ni Hansi Flick yavuzeko bakoze ibishoboka ariko babuze amahirwe yo gutsinda amahirwe babonye  kandi ashimira PSG kuba ibashije gukomeza.

Aya makipe yari yahuriye kumukino wanyuma umwaka ushize Bayern munich itwara iki gikombe itsinze igitego 1-0 umukino wabereye mugihugu cya Portugal

Kurundi ruhande kuri Stade Ramon Sanchez -Pizjuan  muri Spain ikipe ya Chelsea yo mubwongereza yari yakiriye FC Porto yo muri Portugal, uyu mukino nawo warangiye Porto itsinze igitego kimwe kubusa gusa birangira isezerewe kuko yari yatsinzwe ibitego 2-0 mumukino wari wabeye nubundi kuriyi stade ya FC Sevilla , numukino ikipe ya chelsea yakinnye isa naho yugarira cyane kuko yarushijwe bigaragara , igitego cya porto cyaje kumunota wa 94 nyuma yo kongeraho iminota 5 kikaba cyatsinzwe na Mehdi Taremi.

 Umutoza wa Chelsea umudage Thomas Tuchel yavuze ko byari ikizamini gikomeye gusezerera ikipe ya Porto , yagize ati” wari umukino ukomeye cyane kandi wihuta cyane  , byari ikizamini gikomeye guhura niyi kipe , gucika igitutu cyabo , twugariye neza ntitwari dukwiye kwinjizwa igitego , twabonye amahirwe ariko ntitwabashije kubona igitego , muri rusange twari dukwiye gutsinza porto muminota yose 180.

Umutoza wa Porto we yavuzeko babuze amahirwe menshi kandi yishimiye uko abakinnyi be bitwaye  yagize ati ” Suko tutabonye amahirwe yo gutsinda , twakinnye umuko mwiza , ntitwaretse abakinnyi bo kurwego rwo hejuru nkaba Chelsea ngo bareme uburyo bw’ibitego , mubyukuri nishimiye  abakinnyi banjye .

Ikipe ya chelsea yaherukaga muri 1/2 mumyaka 7 ishije ubwo yatozwaga na Jose Mourihno ikaza gusezererwa na Atletico de Madrid yo muri Spain kubitego 3-1

Uko imiko yuyu munsi iraba iteye

Liverpool vs Real Madrid [aggregate 1-3]

Dortmund vs Manchester City [aggegate 1-2]

 

You may also like

Leave a Comment