Home Amakuru y'ibanze Rabagirana Ministries yatanze ubutumwa bukomeye ku Itorero n’amadini yahano mu Rwanda.

Rabagirana Ministries yatanze ubutumwa bukomeye ku Itorero n’amadini yahano mu Rwanda.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Kuwa kabiri tariki 2 Werurwe 2019 muri Ubumwe Grand Hotel  mu mujyi wa Kigali , habereye ikiganiro  cyateguwe n’umuryango wa Gikristo Rabagirana Ministries hamwe n’itangazamakuru .

Muri icyo kiganiro  abayobozi ba Rabagirana ministries bagarutse cyane k’uruhare rukomeye rwa amadini n’amatorero mu Rwanda ko akwiye kugira uruhare  mu bikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatusti 1994.

Uyu muryango wa Gikristo umaze imyaka irenga ma ku myabiri, bakora ibikorwa by isanamitima , umusaruro wa Rabagirana ukaba ugaragazwa cyane n’abantu bavuga ko hari byinshi bagezeho murugendo rwo kubabarira ndetse no kumva imitima yabo irihutse kubera Rabagirana Ministries.

Pasiteri  Joseph Nyamutera (ibumoso)na Pasiteri Mukiza Joel (iburyo)

Mu kiganiro Pasiteri  Joseph Nyamutera yahaye abanyamakuru yashimangiye ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’isanamitima kuko itorero ari umwe mu miyoboro ikomeye igihugu cyakubakiraho ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.

“Nubwohashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ariko haracyari abagifite ibikomere bitarakira neza bityo ni inshingano y’itorero ndetse n’amadini gushyiraho itafari ryabo kugirango hagerwe ku isanamitima n’ikirabikomere birambye”.

Rabagirana Ministries uyu mwaka izakora ibikorwa byinshi mu karere ka Kicukiro  , akarere ka Kacukiro kagizwe n’imirenge 10.

Ikiganiro hamwe n’itangazamakuru .

 

You may also like

Leave a Comment