Home Amakuru y'ibanze Rayon Sports itsinze Bugesera FC iva ku mwanya wa nyuma

Rayon Sports itsinze Bugesera FC iva ku mwanya wa nyuma

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon Sports itsinze ikipe ya Bugesera ibitego 3:1 bituma iva ku mwanya wa nyuma k’urutonde rwa Championa mu gice cy’amakipe ahatanira igikombe.

 Ni umukino Rayon Sports yinjiranyemo imbaraga kuko ku munota wa mbere gusa Sugira Ernest yahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ,ubwo bamuhaga umupira akisanga asigaranye n’izamu wenyine ariko umupira arawuhusha .

Ikipe ya Bugesera yabaye nkikanguka maze itangira kunyuzamo igasatira ari nako Rayon Sports nayo yakomezaga guhusha uburyo binyuze ku bakinnyi batandukanye , Ku munota wa 34 nibwo ikipe ya Bugesera yafunguye amazamu k’ umupira wahinduwe na Ambroise kuruhande rw’ibumoso rwa bugesera maze umuza wa Rayon Sports akubita umupira ibipfutsi wisanga mu bakinnyi 2 ba Bugesera maze Rucogoza Djihad  ,atera umupira agaramye Habimana Hussein agerageje kuwugarura uramunanira ahubwo awushyira murushundura.

Umukinnyi Gilbert Mugisha acungura Rayon Sports.

Rayon Sports yahise imera nkikozwe mujisho maze itangira kwataka cyane,biza  no kuyihira ku munota wa 45 ku ikosa Ambroise yari akoreye Hertier Luvumbu ,uyu mukongomani yateye umupira w’umuterekano  maze Manase Mutatu atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura, bajya kuruhuka ari igitego 1:1

Igice cya 2 cyatangiye ikipe ya Bugesera ariyo iri hejuru kuko yasatiriye cyane Rayon Sports ariko igakomeza guhusha uburyo bw’igitego yabonaga .Ikipe ya Rayon Sports yaje kugaruka mumukino maze ku munota wa 62 Sugita Ernest utagaragaye muri uyu mukino acomekera umupira Mugisha Gilbert wasize ba myugariro ba Bugesera maze acenga umuzamu atsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports.

Mugisha Gilbert atsinda igitego cya gatatu .

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira binyuze kubasore bayo bimbere maze kumunota wa 82 Hertier Luvumbu azamukana umupira yinjira murubuga rw’umuzamu rwa Bugesera ahinduye umupira imbere y’izamu Mugisha Gilbert awutera atawuhagaritse atsindira Rayon Sports igitego cya 3.  Uyu musore ahita anagira ikibazo cy’imvune asohoka mukibuga.

Rayon Sports yakomeje gukora impinduka zitandukanye ariko birangira uyu mukino iwutsinze kubitego 3:1 ,ibintu byatumye iva kumwanya wanyuma yaririho mu makipe ashaka igikombe .

Kurundi ruhande ikipe ya Police yabonye intsinzi yayo ya mbere ubwo yatsindaga Marine FC 2:1 umukino wabaye saa 12h00. Ikipe ya Kiyovu sports yanyagiye Mukura VC ibitego 3:0, mu gihe Musanze FC yatsinze Muhanga ibitego 3:1, naho Etencelle itsinda Sunrise ibitego 2:1

 

 

You may also like

Leave a Comment