Home Amakuru y'ibanze Rayon Sports ntiragura umukinnyi n’umwe, menya abamaze gusinyira amakipe atandukanye

Rayon Sports ntiragura umukinnyi n’umwe, menya abamaze gusinyira amakipe atandukanye

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports niyo makipe akomeye atarasinyisha umukinnyi n’umwe  mu gihe isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda ririmbanyije .

Kuva Championa y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yarangira amakipe yahise atangira urugamba rwo kwibikaho abakinnyi bashya andi atangira kongerera amasezerano abari basanzwe ari inkingi za mwamba . Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zisa nizabaye nkawa muntu urema isoko riremura kuko n’ubu ntago zirabasha kugura abakinnyi bashya mu gihe zirimo no gutakaza abo zari zisanganwe .

Ikipe ya APR FC niyo kipe irimo kwigaragaza ku isoko kuko imaze kugura abakinnyi 4 bashya barimo na Mugisha Gilbert bakuye muri mukeba Rayon Sports . Ikipe ya Police niyo yegukanye Hakizimana Muhadjir wari wavugishije amangambure amakipe akomeye hafi ya yose .

Abakinnyi bamaze gusinyira amakipe mu Rwanda.

APR FC

1: Kwitonda Alain Bacca (Bugesera)

2: Mugisha Gilbert ( Rayon Sports)

3: Mugisha Bonheur

4: Nsabimana Aimable ( Police )

5: Nizeyimana Djuma (Extension)

6: Manishinwe Djaber (extension

7: Niyomugabo Claude (extension)

As Kigali

1:Saba Robert (Kiyovu)

2: Kalisa Rashid ( Extension)

3: Uwimana Guilain ( Etencelle )

POLICE FC

1: Hakizimana Muhadjir ( As Kigali )

2: Missa Omar ( Extension )

3: Nduwayo Varely ( Extension)

4: Ntirushwa Aime (extension)

5: Usengimana Danny ( APR FC )

KIYOVU

1: Mustafa Nsengiyumva ( Extension)

2: Haringingo Francis (Coach Police )

RAYONSPORTS

1: Ndizeye Samuel ( extension)

GASOGI United

1: Armel Ghislain  (Kiyovu )

N’ubwo amakipe arimo kugura ntiharamenyekana niba Championa izatangira muri Kanama nkuko byari byitezwe kuko ibikorwa byose bya Sport byahagaritswe kubera Covid 19 uretse amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga itandukanye .

 

 

You may also like

Leave a Comment