Home Amakuru y'ibanze Rubavu-Uburezi: Bimwe mu bigo by’amashuri byasubukuye amasomo nyuma y’imitingito yatumye asubikwa

Rubavu-Uburezi: Bimwe mu bigo by’amashuri byasubukuye amasomo nyuma y’imitingito yatumye asubikwa

by Marie Joseline Nyituriki

Bimwe mu bigo by’Amashuri byiganjemo.ibicumbikira Abanyeshuri byo mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa mbere tariki 31 Gicurasi 2021, byasubukuye amasomo nyuma yo kuyahagarika kubera umutingito wari wiganje muri aka karere.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi uyu mwaka nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse, bituma bamwe mu baturage bava mu byabo ndetse biteza n’imitingito ikabije mu karere ka Rubavu yangije ibikorwa byinshi byiganjemo amashuri.

Nyuma y’uko amashuri amwe yangiritse byabaye ngombwa ko Abanyeshuri biga bacumbikirwa bimurwa bakajyanwa ahandi hantu, naho abiga bataha basabwa kuba bagumanye n’imiryango yabo kugeza igihe imitingito izahagararira ubuzima bukagaruka.

Ibigo byiganjemo ibyo mu mirenge ya Rubavu na Busasamana nibyo byongeye gusubukura amasomo kuri uyu wa mbere, nkuko ubuyobozi bw’akarere bwabitangarije ikinyamakuru Igihe.com ko amashuri yari afunze kubera ingaruka za Nyiragongo, yatangiye gusubukura amasomo yayo kandi ubuyobozi bukaba buzafatanya n’ibyo bigo kugira ngo amasomo agende neza.

Ati “Uyu munsi amashuri yari yimuwe yongeye gusubukura amasomo, byari ibigo bitanu byari byarimuwe ndetse ahandi abanyeshuri bataha iwabo ariko kuri ubu bongeye kugaruka.

Habyarimana yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri kwirinda kugira ubwoba ahubwo bagakomeza amasomo neza kuko abahanga n’inzego zibishinzwe bagaragaje ko nta kindi kibazo cy’imitingito kirongera kubaho.

Ati “Icyo twababwira ni ugukomera, bakinjira mu masomo bagakora cyane kubera ko iby’ibanze twabishyizeho. Ikintu tubasaba rero ni uko bose basubira mu ishuri bakiga neza bagakurikirana, inzego zose ziri gukora ibishoboka byose ngo amasomo agende neza.”

Gusa nubwo amashuri yo muri aka Karere yafunguye, ariko irya Ecole des Sciences de Gisenyi ryo riraba ryimukiye mu nyubako z’ahahoze ari Apefe Mweya ndetse na Groupe Scolaire de Muhato aho abanyeshuri bimuriwe mu bigo bihegereye.

Kugeza ubu kandi hari Abanyeshuri bamwe mu biga bataha, batarasubira ku ishuri kuko imiryango yabo yahungiye kure y’akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iruka rya nyiragongo ryari riteye inkeke muri aka karere. Hari kandi ibigo bitarasubukura amasomo kuko byangiritse bigasenyuka mu buryo bukomeye, abana baka batabona aho kwigira, gusa nabyo bikaba biri gusanwa.

Umutingito watumye amashuri asenyuka.

You may also like

Leave a Comment