Home Amakuru y'ibanze Rubavu-Uburezi: Umutingito watumye bimwe mu bigo by’amashuri bisenyuka

Rubavu-Uburezi: Umutingito watumye bimwe mu bigo by’amashuri bisenyuka

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Bimwe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Rubavu, byagezweho n’ingaruka z’umutingito watewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bimwe amashuri arasenyuka, ibindi bisenyuka uruzitiro.

Mu gihe Abaturage bo mu mujyi wa Goma bahungiye mu karere ka Rubavu bari gusubira iwabo, umutingito ukabije watumye bimwe mu bigo by’amashuri bisenyuka, none abandi bagira ubwoba bw’uko abana bagirwaho n’ingaruka z’umutingito bituma bigishirizwa hanze.

Ikigo cya EP Kiroji ni kimwe mu byagezweho n’ingaruka z’umutingito ndetse bikaba byanatumye amwe mu mashuri asenyuka, maze abana bigira mu bindi byumba by’amashuri kuko ibyo bitari gukoreshwa kandi byangiritse.

Nkuko Jean Marie Vianney Kagiraneza Sekibibi umuyobozi w’ikigo cya Ecole Primaire Kiroji yabitangarije ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, yavuze ko bimwe mu bice byasenyutse by’ishuri bikaba byatumye Abana batabona uko bigira muri ayo mashuri ko ahubwo bashakishije ibindi byumba babashyiramo.

Ati” nibyo koko hari amashuri yangiritse, hari ayavuyeho amatafari ariko Abana twabashakiye uko bigira mu bindi byumba by’amashuri kandi tubaba hafi kugira ngo hatagira ihungabana yatewe no kuruka kwa Nyiragongo, kandi bose bameze neza.”

Akomeza avuga kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kumenyeshwa ikibazo uko kimeze bakaba bategereje ko basubizwa, bagahabwa ubufasha maze amashuri yabo agasanwa mu gihe cya vuba Abana bakiga neza nkuko bisanzwe.

Usibye iki kigo cya EP Kiroji kandi hari n’ibindi bigo byagezweho n’izi ngaruka birimo CS Kivumu Advantiste na G.S Umubano ll, ikinyamakuru Isezerano kikaba cyagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ibi bigo ariko ntibyakunda.

Umuyobozi w’AKarere ka Rubavu Bwana Habyarimana Girbert yahumurije abatuye aka karere abasaba kuguma hanze y’amazu no gukomeza kuba maso mu gihe iyi mitingito yaba ikomeje kumvikana.

Umutingito watumye amashuri asenyuka.

Meya kandi yasabye abaturage kudakuka umutima, ati “Imitingito irahari kandi ni myinshi. Icyo turi gusaba abaturage ni ugukurikiranira hanze y’inzu kugira ngo haramutse habayeho ibyago ku buryo inzu yagwa itabagwira”.

Ku Cyumweru Akarere ka Rubavu katangazaga ko inzu ebyiri ari zo zasenywe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, naho hegitari eshatu zari zihinzeho imyaka mu Murenge wa Rubavu zangijwe n’amahindure y’ikirunga.

Muri aka karere kandi hari bimwe mu bigo byagize ubwoba bw’ingaruka z’iruka rya Nyiragongo, bituma bigishiriza Abana hanze y’amashuri kuko bacyekaga ko hashobora kugaruka umutingito, amashuri akaba yagwa kubana bayarimo.

Abana bigiye hanze kubera gutinya ingaruka z’iruka rya Nyiragongo.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, nibwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo habayeho kuruka kw’ikirunga cya Nyiragongo, bituma Abaturage bava mu byabo ndetse n’umutingito wibasira abatuye mu karere ka Rubavu. Iki kirunga cyari kimaze imyaka 19 kitaruka kuko cyaherukaga kuruka mu mwaka 2002.

Amashuri amwe ntabwo ari kwigirwamo.

You may also like

Leave a Comment