Home Uncategorized Ruhango: Abanyeshuri biga muri Lycee de Ruhango, barasaba gusubizwa amafranga yabo

Ruhango: Abanyeshuri biga muri Lycee de Ruhango, barasaba gusubizwa amafranga yabo

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Abanyeshuri biga mu kigo  cya Lycee de Ruhango Ikirezi mu karere ka Ruhango barasaba gusubizwa amafaranga yabo bari bishyuye mu rwego rwo kuzayakoresha bagiye mu rugendo shuri.

Bavuga ko impamvu yo gusaba gusubizwa aya amafaranga Ibihumbi mirongo itanu na bine (54000Frw) ari uko icyo bari bayatangiye kitakozwe bitewe nuko icyorezo cya covid-19 cya tumye aho bari gukorera urwo rugendo hashyirwa mu Kato bigatuma batajyayo.

Aba banyeshuri kandi bavuga ko nyuma yo kuvuga ko bakeneye gusubizwa aya amafaranga yabo ubuyobozi bw’ikigo bwabemereye kuyabasubiza ndetse bukabasaba gutanga konte zo kuyashyiraho bakazitanga ariko kugeza ubu bakaba barategereje amaso agahera mu kirere.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo Lycee de ruhango ikirezi baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano, ariko bifuje ko tutagaragaza imyirondoro yabo tukaba twabahaye amazina atari ayabo, bavuga ko bagakwiye kuba bari guhabwa amafaranga yabo, ndetse ko iyo hagize uhamagara ubuyobozi bw’ikigo bumubwira ko hari abamaze kuyabona na bo bagomba gutegereza ariko babazanya hagati yabo bagasanga ntawayabonye muribo, ndetse ko hari igihe bahamagara abayobozi bakabateragirana umwe ati baza undi undi nawe ati baza undi bigatuma batabona igisubizo kizewe. Bakaba basaba ko bafashwa gukurikirana iby’ayo amafaranga yabo bakayahabwa cyane ko bamwe muri bo basoje kwiga kuri iki kigo.

Kwizera Alphonse( izina twamuhaye) ati” dufite ikibazo ko amafaranga yacu tutari kuyahabwa kandi badusabye konte za kuyashyiraho turazitanga ni konte z’ababyeyi bacu agomba gucaho ariko na n’ubu twarategereje turaheba, iyo ihamagaye muster arakubwira ngo baza kontabure kontabure nawe ati baza muster ugasanga bari kuguteragirana ntubone igisubizo nyacyo.

Mudukorere ubuvugizi baduhe amafaranga yacu duhereho tuyakoresha tugiye muri stage”
Umwizerwa Debora ( izina twamuhaye) ati” dufite ikibazo ko amafaranga twatanze dushobora kutayabona kuko twasoje kuri iki kigo kandi batwatse konte ngo bayashyireho ariko ntayo twari twabona, mudukorere ubuvugizi batubwire impamvu ayo mafranga atari gutangwa ku banyeshuri bose tumenye niba koko hari n’abayabonye cyangwa se batubwire niba ntanahari tubimenye.”

Umuyobozi w’ikigo Lycee de ruhango ikirezi, Habyarimana Eric, avuga ko amafaranga ari gutangwa kandi ko bose batazajya bafata angana (54,000) bitewe nuko uwari usanzwe arimo irindi deni bazahera kuri ayo agasubizwa asigaye ndetse hari n’abamaze kuyabona abandi nabo bagomba kuzuza ibisabwa bakayahabwa.

Habyarimana Eric umuyobozi wa Lycee de Ruhango Ikirezi.

Ati” Amafaranga arahari rwose, si ubwambere habaho ikibazo gituma abanyeshuri basubizwa amafaranga kandi bose bakayabona, ariko kandi amafaranga asubizwa ababyeyi babo niyo mpamvu tubasaba konte z’ababyeyi akaba arizo tuyashyiraho , utari ufite irindi deni ry’amafaranga y’ishuri asubizwa amafaranga ye yose ibihumbwi mirongo itanu na bine (54,000Frw) ariko uwari usanzwe afite ideni twagiye duheraho tumubarira tukamuha asigaye. Kuba hari abatari bayabona nuko bagiye batanga konte zitarizo, zanditse nabi, zidafite amazina bigatuma badahita bahabwa ayo mafranga kuko ntitwayashyira kuri konte tubona itujuje ibisabwa, hari n’abagiye baduha konte zitari iz’ababyiyi bagashaka kuyacisha ahandi ibyo nabyo tubanza kubiverifiya, hari kandi n’abamaze kuzuza ibisabwa ariko tukaba tukiri kubiverifiya neza ngo tubone gushyiraho amafaranga. Abo na bo nibuzuze ibisabwa azabageraho”.

Nyuma yo kuvugana n’ubuyobazi bw’ikigo ikinyamakuru ISEZERANO,k cyakomeje kugira amatsiko yo kumenya niba koko hari ababyeyi bamaze kubona ayo mafaranga kirabavugisha.
Bamwe mu babyeyi barerera kuri iki kigo bari mubagombaga gusubizwa ayo mafaranga, bavuze ko bayabonye ariko hakaba hari n’abandi batarayabona.

Bati”Amafaranga twarayobonye rwose abandi nabo nibategereze bazayabona kandi banjye bahamagara abayobozi b’ikigo bamenye impamvu atari yabageraho kuko hari igihe haba harabayemo ikibazo hari ibyo batari buzuza”

Gusubikwa k’uru rugendo rw’aba banyeshuri byatewe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo nk’uko ubuyobozi bw’ikigo bubivuga, akaba ariyo mpamvu amafaranga yari gukoreshwa muri urwo rugendo shuri ari gusubizwa abayatanze bose.

You may also like

Leave a Comment