Home Amakuru y'ibanze Ruhango-Uburezi: Umwalimu akurikiranweho kwigira Avoka akambura umukecuru amafranga

Ruhango-Uburezi: Umwalimu akurikiranweho kwigira Avoka akambura umukecuru amafranga

by Marie Joseline Nyituriki

Umwalimu wigishaga mu karere ka Ruhango, ari mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranyweho kwiyita Avoka akambura umukecuru amafranga ibihumbi 400.

Mu karere ka Ruhango, Umwalimu witwa Frederick Munyakazi uzwi nka Fils, ari mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranyweho gukoresha uburiganya akambura Amafranga umukecuru Mukeshimana Christine.

Uyu mugabo Munyakazi, yamenye ko uyu mubyeyi afite umugabo ufunze maze aramwegera amubwira ko ari Avoka, amusaba ibihumbi 400 by’amafranga y’u Rwanda nk’igihembo gihabwa Avoka, kugira ngo azaburanire umugabo we.

Uyu mukecuru yabisamiye hejuru kuko yifuzaga ko umugabo we ataha, hanyuma ayo mafranga ayamuha mu byiciro bibiri. Igihe cyo kujya kuburuna cyarageze bategereza ubunganira mu mategeko baraheba, bituma uyu mukecuru Christine yiyambaza inzego zibishinzwe uyu mwalimu atabwa muri yombi.

Nkuko umuvugizi w’umusigire w”urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) Dr. Murangira B Thierry yabitangarije Umuseke, yavuze ko icyaha Munyakazi Fréderick akekwaho yagikoze mu mpera z’ukwezi z’Ukuboza 2020.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko Munyakazi ayo mafaranga yayahawe mu byiciro bibiri, uwo yagombaga kunganira ageze mu Rukiko ategereza ko Umwunganizi we  aboneka araheba.

Akomeza avuga ko usibye iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya anakekwaho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Ati: ”Yihishe ubutabera amezi atatu, yibagirwa ko guhunga ubutabera ari ikosa, ubu dosiye ye igiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Icyaha kiramutse gihamye uriya Mwarimu ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka 2-3 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5Frw.

Naho ku cyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cy’ukwezi 1 cy’amezi 6 akanatanga n’ihazabu y’ibihumbi biri hagati ya 500 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

RIB isaba abaturage ko bajya basuzuma bakanashishoza kugira ngo bamenye ababashuka abo ari bo mbere yo kubaha amafaranga.

Kugeza ubu uyu mwalimu Munyakazi Fréderick afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

You may also like

Leave a Comment