Home Ubuzima Rushaho kumenya akamaro k’imboga mu mirire yacu ya buri munsi

Rushaho kumenya akamaro k’imboga mu mirire yacu ya buri munsi

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Amakuru dukesha healthy eating avuga ko Imboga zigira akamaro kenshi mu mubiri wacu, kuko zibonekamo vitamin z’ingenzi cyane ndetse n’imyunyu-ngugu ishobora kudufasha kugira ubuzima bwiza.

Zirinda umuntu kuba yarwara kanseri n’umutima

Imboga zikaba zigira intungamubiri nyinshi harimo vitamin A,E na C. ibyo bikaba byarinda umuntu kuba yagira ingaruka zo kurwara kanseri n’umutima.

Abantu bamwe na bamwe birabagora kurya imboga, kuko bisaba umwanya minini wo kuzitegura, ariko ni byiza kurya imboga kandi zisukuye neza kuko hari akamaro kenshi zitugirira.Ikindi kandi Kurya imboga bituma umubiri ubona ibyitwa ‘acido-basique’ bikenerwa cyane mu maraso .Imboga rwatsi, zifitemo ibintu byongera amaraso kandi bikayongerera n’ubwiza.

Kurya imboga ntibyongera umubyibuho

Ubushakashatsi bukaba bwarabonye ko ikindi cyiza cy’imboga ni uko zitigiramo ibintu bibyibushya, ku buryo uzirya kenshi nta kibazo cy’umubyibuho udasanzwe yahura na cyo bikaba akarusho agiye yongeraho no kunywa amazi kandi agakunda no gukora siporo mu buryo bwo gukomeza amagufa.

Zifasha umubiri gusohora imyanda

Imboga kandi zifite ubushobozi bwo gusohora imyanda iba yaribitse mu mubiri, kuko akenshi iba yahindutse nkuburozi ishobora kuba yagirira nabi umubiri wacu. Rero iyo ukunda kurya imboga uba uri no gufasha umubiri wawe kuba imyanda imwe ni mwe yasohokamo

Imboga zigira isukari nkeya

Ntakibazo cya Diabete imboga zishobora kuba zaguteza, kandi ni ifunguro ryiza rya nijoro kuko ntizigora igogora. Kubera ko nta sukari nyinshi zigira, nta ngaruka mbi zagera ku muntu uzirya nijoro, kuko iyo umuntu ariye ibindi biribwa bigira isukari nyinshi nijoro bigira ingaruka mbi, kuko aba agiye guhita aryama umubiri utayikoresheje, nyuma ikagenda ikibika nk’ibinure.

Ni ngombwa kuzirikana ko ibyo abantu barya, ari byo bizana impinduka nziza cyangwa mbi mu mubiri. Ni yo mpamvu ari byiza kurya ibifitiye umubiri akamaro nk’imboga, kugira ngo umererwe neza. Kandi nitwe ubwacu tuba dufite kwita neza ku buzima bwacu ntawundi tuba tubitezeho

 

 

You may also like

Leave a Comment