Home Amakuru y'ibanze Rwanda : Abahanzi 4 baririmba indirimbo zo kuramya Imana , bashobora gusimbura Israel Mbonyi ku ntebe

Rwanda : Abahanzi 4 baririmba indirimbo zo kuramya Imana , bashobora gusimbura Israel Mbonyi ku ntebe

by Ubwanditsi
0 comment

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda uragenda ufata indi ntera kuburyo mu bahanzi cyangwa abaririmbyi ba 5  bakunzwe cyane ku rwego rwo hejuru [ Israel Mbonyi] adashobora kuburamo yewe nti watinya no kuba wavuga ko ari we ushobora kuba ayoboye umuziki wo kuramya Imana hamwe  nizo bita izi isi  (Gospel  na Secure music ) nubwo ntabushakashatsi bwokozwe muburyo bwimbitse .

Ariko amaso ashobora kuguha ,  umusore ukuzwe n’ingeri zose  ,abakijijwe n’abadakijijwe ,abasilamu n’abandi …….Uyu musore wafashe imitima y’abantu amaze hafi imyaka 6 ari ku ntebe mu ndirimbo zo kuramya Imana hano mu Rwanda. Kubera gukora cyane kwa Israel Mbonyi , wakwibaza ahazaza habandi bahanzi n’ubwo rwose atari itangazamakuru rigena ejo hazaza , ariko ugendeye cyane kubikorwa byagutera kwibaza byinshi .

Isezerano .com mu gukora iyi nkuru yifashishije ibiganiro byanyuze kuri Radio Flash mu kiganiro [Gospel Talent Show] gitambuka buri cyumweru  , mubitekerezo abantu benshi batanze ndetse n’abandi bakurikiranira hafi umuziki wo kuramya Imana hano mu Rwanda . Benshi bemeza  ko Islael Mbonyicyambu  ko ari umuhanzi wafashe mpiri imitima y’abantu .

Uyu musore waje asimbura ku ntebe umuhanzi wari uriho ariwe[ Patient Bizimana]  nawe wari uje asimbura kuri iyo ntebe [Ashimwe Dominic] , wari uyimaranye igihe dore ko yagiye abona ibihembo byinshi bitandukanye .

Islael Mbonyi waje bitunguranye cyane , byatumye ikinyamakuru isezerano .com cyifashisha bamwe mubanyamakuru  bakurikiranira  hafi iby’umuziki wo kuramya Imana. Ibitekerezo byabo bitwereka bamwe mu bantu bashobora kuzasimbura Mbonyi ku ntebe mu gihe adohotse gukora cyane . Ariko bigaterwa ni mikorere yabo .

N’ubwo mu Rwanda abakora umuziki uramya Imana batemera ko harimo kurushanwa ( Competition) ariko biravugwa cyane ko harimo guhangana hagati yabo , cyane cyane ko nagafaranga gasigaye kari muri uyu muziki .

Kugirango aba bahanzi tugiye kubagezaho bazabashe guhigika kuri iyi ntebe Israel Mbonyi barasabwa kugira intwaro ikomeye cyane yo guca bugufi no kureka kwiyumva ahubwo bakarushaho gukora nkaho aribwo bakizamuka .

Kandi ntibakwiye kwigereranya na Mbonyi kuko uyu musore yamenyekanye atabigizemo uruhare . Kuko  itangazamakuru rya muzamuye ritamuzi  hamwe n’ubuntu bw’Imana ndetse afite n’igikundiro kubantu bose . Mu gihe usanga abandi bibasaba ko bimenyekanisha cyane .

Prosper Nkomezi :

Ni umuhanzi waje atunguranye mu gihe hibazwaga umuhanzi ukiri muto ushobora gukora bikomeye agatera ikirenge mu cya mukuruwe . Yaje mu ndirimbo zafashe imitima ya benshi  nka Ibasha Gukora , Urihariye ,Ibashagukora ….

Uyu musore wakoze igitaramo agikorera mu ihema rya Kigali Serena Hotel taliki 8 /7/2019 icyo gihe ni igitaramo kitabiriwe cyane kuko haruzuye , byari bitangaje cyane kubona umwana uje vuba abasha kuzuza ihema nyamara hari benshi babyifuje biranga .

Prosper ni umwe mubahanzi bakurikirwa cyane ni mbaga kuri youtube, kandi niwe muhanzi [Islael Mbonyi] yavugiye mu ruhame ko ariwe muhanzi abona afite ejo hazaza mu Rwanda . Gusa kurundi ruhande biravugwa ko  hari uburyo asigaye yitwara mu bantu bagize uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa bye.

Bikavugwa ko akwiye kugaruka kurufatiro , akamera uko yari ameze  . Bitaribyo byakwica ejo hazaza he . Uyu musore ni umukristo mu itorero rya Zion Temple Samuduha ,akaba ariho akorera n’umurimo w’Imana.

  1. James & Daniella :

Ni itsinda rigizwe n’umugabo n’umugore ,bateranira  mu Itorero Foursquare Gospel Church riyobowe na Bishop Fidele Masengo .

Iri tsinda ryaje ritunguranye munjyana itamenyerewe hano mu Rwanda bahita bafata imitima y’abanyaranda ndetse no hanze y’u Rwanda. Kuva ku ndirimbo yabo ya mbere mpa amavuta , Narakijijwe , Nkoresha ,ni zindi ……

Iri tsinda ryakoze igitaramo “Mpa Amavuta Live Concert” cyabereye  muri Kigali Arena taliki 1 Werurwe 2020. Gusa nabo biravugwa ko bakwiye gukosora utuntu tumwe na tumwe,  bivugwa ko bari kugenda badaha agaciro itangazamakuru rya Gikristo kandi ryaragize uruhare mu bikorwa byabo . Bityo batabikosoye sinzi ko byazaborohera .

  1. Ben & Chance :

Aba nabo ni itsinda rigizwe n’umugabo ndetse n’umugore , ubusanzwe ni abaririmbyi ba nkingi ya mwamba mu itsinda rya Alarme Ministries, baje mu muziki bikino ariko baje kwisobanukirwa bashyiramo umwete n’imbaraga . Ubu bari mubantu bigaruriye benshi . Nabo ni abakristo mu itorero rya Itorero Foursquare Gospel Church.

Amakuru agera ku isezerano .com niko mu minsi yashije mbere y’ icyorezo cya Corona virus  bamwe mubagize itsinda rya Alarme Ministries batabarebaga neza kuko havugwaga kutumvikana hagati yabo , ariko bakirinda kubishyira hanze  ,dore ko mu gihe bitabiraga igitaramo cya James na Daniella  bamwe mubo baririmbana bumviswe bagaya imiririmbire yabo , ariko ntibavuge rumwe nabitabiriye igitaramo kuko bo banyuzwe .

bityo kubera iyo mibanire itari myiza hagati yabo ni itsinda babarizwamo rya Alarme Ministries bishobora kwangiza umuziki wabo cyane ko ririya tsinda rivuze ikintu kinini kuribo .

  1. Papy Claver :

Yaje ari umusore muto wacurangaga Guital ,asengera muri ADEPR ,uyu musore wazanye indirimbo Ugendana nanjye ,……. Izi ndirimbo zakunzwe cyane . Muri icyo gihe yafashwaga na Rene Hubert akenshi wakundaga gukurikirana ibikorwa bye kuko yamufashije no kuririmba mu gitaramo gitegurwa na Patient Bizimana   ndetse akaba yaragumye gufashwa na  Navutsa Arnaud , gusa bikaba bivugwa ko imibanire yabo na Papy Claver itagenze neza,  kuko yageze aho yifuzaga kugera agahindura icyerekezo  , akibagirwa abamufashije kuzamuka .

Uyu mugabo Papy Claver kugeza ubu aririmba indirimbo zo mu gitabo uko zabaye kuburyo abakristu  batagorwa no kuziririmba .

Uyu mugabo warebye kure ,yitegereza neza uko Umugabo Aime Uwimana akora , uburyo aririmba indirimbo zo mugitabo  ,bityo ahita arushaho gukora cyane ahigika Aime  mu gukundwa cyane mu bijyanye ni ndirimbo zo mugitabo .

Papy Claver kwandika si impano ye , ariko yisobanukiwe neza icyo aricyo ahitamo gukora indirimbo zo mu gitabo kandi abikora neza  , akaba afatanya n’umugore we Dorcas.

Mu gihe yaha umwanya cyane umuziki we  ashobora kuba ,yasimbura[ Israel Mmbonyi] , ariko abashije kongera imibanire n’abantu bafite aho bahurira cyane n’uyu muziki . Cyane ko amahirwe ya mbonyi yo kumenyekana nta muntu ubigizemo uruhare atari aya buri umwe .

 

 

You may also like

Leave a Comment