Home Amakuru y'ibanze Rwanda: Ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zakomorewe, Amasaha yo kugera murugo arongerwa

Rwanda: Ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zakomorewe, Amasaha yo kugera murugo arongerwa

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, hafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo kuba ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali byakomorewe ndetse n’ingendo hagati y’uturere.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya minisitiri w’intebe, ryagaragaje ko Ubu ingendo zemewe hagati y’intara n’uturere ndetse n’umujyi wa Kigali, usibye uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara, tuzashyirirwaho amabwiriza yihariye, kandi ingendo ziva muri utwo uko ari dutatu turere zikaba zitemewe.

Inama yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika.

Mu yindi myanzuro yafashwe harimo kuba amasaha yo kuba abantu bageze mu rugo yongerewe akagirwa saa tatu(9:00pm) aho kuba sa mbiri. Ibikorwa byose bizajya bifunga imiryango saa mbiri z’umugoroba. Utubari ntabwo twigeze dufungurirwa imiryango, icyakora amaresitora yo yemerewe gukora mu masaha yabugenewe.

Iyi myanzuro ije mu gihe benshi mu banyarwandabahoraga bifuza ko ingendo zakongera gusubukurwa. Ni nyuma kandi y’amezi asaga atatu, nta mu nyarwanda wemerewe kuva mu karere kamwe ajya mukandi.

Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15/3/2021

You may also like

Leave a Comment