Home Amakuru y'ibanze Rwanda: Insengero n’Amashuri byongeye gufungurwa, naho amasaha yo gutaha yigizwa inyuma

Rwanda: Insengero n’Amashuri byongeye gufungurwa, naho amasaha yo gutaha yigizwa inyuma

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021, mu nama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame, yafashe imyanzuro itandukanye irimo kuba insengero n’amashuri byongeye gufungura imiryango, ndetse Amasaha yo gutaha akaba yigijwe inyuma, avuye kuri saa moya.

Nkuko biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya minisitiri w’intebe, Amasaha yo kuba buri mutuntu ari mu rugo, yagizwe saa mbili(8:00pm) aho kuba saa moya yari imazeho iminsi yubahirizwa. Harimo kandi kuba ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zitemewe, kandi ko ingendo zemewe zo kuva mu ntara imwe werekeza muyindi ari iz’imodoka zitwara ibiribwa cyangwa abandi bantu bafite impamvu zikomeye nk’umuntu ugiye kwivuza.

Iri tangazo rikomeza rigaragaza ko Amashuri yo mu mujyi waKigali, yaba abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza, byemerewe kongera gufungura imiryango. Insengero zemerewe gukora ariko zitarengeje 30% by’ubushobozi bwazo mu kwakira Abantu. Abikorera ndetse n’akorera leta bazakomeza gukorera murugo. Imodoka rusange mu mujyi wa Kigali zemerewe gutwara 75% by’abagenzi.

Gushyingirwa imbere y’amategeko ndetse no mu rusengero biremewe, ariko abantu ntibagomba kurenga 20, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Corona Virus. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.

Biteganyijwe ko iyi myanzuro izatangira gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 23 Gashyantarekugeza tariki ya 15 Werurwe 2021.

You may also like

Leave a Comment