Home Amakuru y'ibanze Rwanda: Ku nshuro ya Kabiri, Abayisilamu bazizihiza Irayidi bari mu bihe bya Covid-19

Rwanda: Ku nshuro ya Kabiri, Abayisilamu bazizihiza Irayidi bari mu bihe bya Covid-19

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuva icyorezo cya Corona Virus cyagaragara k’umuntu wa Mbere mu Rwanda, ibikorwa byinshi bigahagarara birimo n’ibihuriza Abantu hamwe ari benshi, ibi byagize ingaruka ku banyamadini none ku nshuro ya Kabiri, Abayisilamu bazizihiza umunsi w’Irayidi(Eidil-Fit’ri) bari mu rugo.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com bo mu karere ka Muhanga kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021, bavuze ko nubwo batazabasha guhurira hamwe ngo basangire ari imbaga, ko bitazabababuza kwizihiza uyu munsi mukuru cyane ko baba bamaze iminsi 30 mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Uwamahoro Djamilla yagize ati” Ni ibyishimo bikomeye kwizihiza umunsi w’Irayidi, kuko uba ari umunsi mukuru.Ubundi mu bihe bisanzwe twatumiraga Abavandimwe, inshuti n’Abaturanyi, ariko kuri ubu ntabwo bizakunda kubera icyorezo cya Corona Virus, kandi leta idusaba kudahurira hamwe turi benshi, ubu tuzicarana nk’umuryango, umugabo wanjye n’Abana dusangirire hamwe.”

Abayisilamu ntabwo bazabasha gusangirira hamwe irayidi.(Photo Igihe.com)

Yussuf Mugabo nawe yagize ati” Allah aba yatanze umugisha kuri uwo munsi. Akenshi dusangira n’Abakene tukabaha ibyo kurya, ipirawu n’ibindi bagafutura nabo, ariko ubu ntabwo bapfa gukunda kuko ntabwo byemewe guhuriza Abantu benshi ahantu hamwe. Gusa ibihe nibyongera kuba byiza tuzasangira”

Aba bayoboke b’idini ya Islam bavuga ko nubwo batazabasha guhurira hamwe ngo basenge bakore n’umunsi mukuru basangirira hamwe, ko bazazirikana mu mutima wabo ko Imana ariyo nkuru kandi ko itanga byose ndetse ko ibihe bitoroshye isi iri kunyuramo bizageraho bikarangira. Basaba abantu bose kwirinda ndetse bakubahiriza Amabwiriza bahabwa na Minisiteri, by’umwihariko basaba bagenzi babo kutazatumirana, ko ahubwo bazishyira hamwe n’imiryango yabo bagasangira.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa Islam mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yamenyesheje Abayisilamu ndetse n’abanyarwanda muri Rusange ko Umunsi mu kuru usoza igisibo cya Ramadhan bamazemo iminsi 30, uzaba tariki ya 13 Gicurasi 2021, bityo ubuyobozi bukaba bwifurije Abayisilam umunsi mukuru mwiza.

Itangazo rrimenyesha umunsi mukuru w’Irayidi.

Igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan, cyatangiye tariki ya 13 Mata 2021, kikaba cyari kimaze iminsi 30, aho Abayoboke baba biyiriza ubusa bagasenga ndetse bagakora n’ibikorwa by’urukundo.

Igisibo cya Ramadhan ni imwe mu nkingi eshanu Islamu igenderaho, ari zo kwemera Imana Imwe Allah na Mohammed nk’umuhanuzi wayo, Gusenga inshuro eshanu ku munsi, gufasha abakene, gufunga ukwezi kwa Ramadhan ndetse no gukora byibura rimwe mu buzima urugendo rutagatifu I Maka.

You may also like

Leave a Comment