Home Amakuru y'ibanze RWANDA :”Sheikh Gatete Mussa” yakebuye Abakristo ndetse n’Abasilamu

RWANDA :”Sheikh Gatete Mussa” yakebuye Abakristo ndetse n’Abasilamu

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Sheikh Gatete Mussa yakebuye Abakristo ndetse n’abayisilamu ko bakwiye kuba bamwe.

Umuyobozi w’Abiyisilamu [sheikh Gatete Mussa] akaba Imam   yatangaje ko mu karere ka Kicukiro abereye umuyobozi, habarizwamo Imisigiti 20 iri mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kicukiro ,akaba yemeje ko igiterane mpuzamatorero ndetse n’amadini ,ko arigikorwa kivuze ibintu bikomeye cyane muri Isilamu muri rusange , ko iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge  ko ari gahunda ya Leta ariko nkuko babigaragaje ko na [Qor’an ] ishimangira ubumwe n’ubwiyunge ,ko abantu bagomba kuba bamwe .

Mu magambo ye yagize ati:”igikorwa nk’iki tukibona nk’icyagaciro kuko Abayisilamu hari igihe cyabayeho mu mateka yaranze igihugu cyacu , mu gihe leta zabanjirije iyi Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda irongojwe imbere na nyakubahwa Paul Kagame  , aho Abisilamu bahezwaga tutaboneka mu bandi banyarwanda , ariko iyo duhuriye ahangaha dutandukanye mu myemerere , kuko buri wese yemera uko ashaka n’uko abyumva ,ariko noneho tukagira ikintu kiduhuza nk’abanyarwanda , rero iyo duhuriye hamwe  nka gutya nk’Abanyarwanda natwe twiyumvamo ishema nk’abandi .

Seikh Gatete akaba yageneye ubutumwa bwihariye abakristo ndetse n’abayisilamu muri rusange ko igikorwa nk’iki cy’ubumwe n’ubwiyunge ko ari igikorwa cy’agaciro gakomeye cyane , ni ukuvuga ko Abayisilamu bagira umunsi mukuru [ilaidi].

Usanga gutumira abandi baturutse muyandi madini  bitajya bibaho ndetse n’abakristo nabo bagira Noheli  n’indi minsi mikuru ariko usanga badashobora gutumira abanyamadini n’amatorero ngo bahuze , ariko leta y’ubumwe igena gahunda nkiyi y’ubumwe n’ubwiyunge twese , amadini yose buri wese uko yemera  nibyo yemera tugahurira hamwe twese turi abanyarwanda .

Ibi rero bikorwa n’akarere kakaduhamagara tukaza, buri wese mu myemerereye , iki n’ikintu cyiza cyane dushimira leta yashyizeho .

Nka Islamu mu karere ka Kicukiro tumaze kugera kugikorwa cyiza cy’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko nabivuze , aho dukora ibikorwa bitandukanye dufatanyije n’amadini n’amatorero akorera hano mu karere ka Kicukiro , hakaba n’ibikorwa by’umwihariko dukorera mu misigiti nko gushishikariza Abayisilamu nkuko twabivuze ntabwo ubumwe n’ubwiyunge bugarukira kuri leta yacu gusa ahubwo n’idini .

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamkuru isezerano.com muri IPRC Kicukiro ejo ku cyumweru taliki 3 Ugushyingo 2019, mu giterane mpuzamatorero ndetse n’amadini , abarizwa mu karere ka Kicukiro.

You may also like

Leave a Comment