Home Amakuru y'ibanze Rwanda-Ubuzima: U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika gikorewemo urukingo rwa Covid-19

Rwanda-Ubuzima: U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika gikorewemo urukingo rwa Covid-19

by Marie Joseline Nyituriki

Igihugu cy’u Rwanda benshi bafata nk’umutima wa Afurika, kigiye kuba igihugu cya mbere k’umugabane wa Afurika kigiye gukorerwamo urukingo, rushobora kuzagira akamaro mu guhangana n’icyorezo cya Corona virus cyugarije isi n’u Rwanda.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro kireba ku kwitegura no guhangana n’icyorezo, cyabaye ku wa kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure kiyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf na Helen Clark wahoze ari Minisitiri w’intebe wa New Zealand.

Aha Perezida Kagame yavuze ko igihugu cy’u Rwanda, kiri mu biganiro n’abaterankunga biga k’urukingo rwa mRNA, rushobora kuzagirira akamaro umugabane wa Afurika ndetse n’isi muri rusange.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yagize ati: “Igihe cyose Africa izakomeza kwiringira utundi turere ku nkingo, tuzaguma inyuma ku murongo buri gihe uko zibaye nkeya”.

Ibi kandi byagarutsweho na Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021,  aho yatangaje kuri televiziyo y’u Rwanda ko leta iri “gushaka uburyo no mu Rwanda hakorerwa izi nkingo”.

Dr Mpunga yavuze ko “yaba intambwe imwe ikomeye yatuma dushobora kubona inkingo nk’igihugu ariko tukaba twaha na Africa muri rusange”.

Aba bategetsi bombi nta makuru arambuye batanze agendanye n’inganda ziri kuvugana na leta y’u Rwanda n’igihe nyacyo uwo mugambi uzagerwaho.

Dr Mpunga ati” ibiganiro bigeze kure sinakubwira ngo ni ejo cyangwa ejo bundi ariko dufite icyizere ko mu gihe cya vuba bizatanga umusaruro”.

Uruganda rwo mu Budage BioNTech SE rufatanyije n’urwa Pfizer Inc. rwo muri Amerika zakoze urukingo ruzwi nka Pfizer-BioNTech hakoreshejwe ubuhanga bwa messenger RNA (mRNA).

Uru rukingo ruri mu zatangiye guterwa mu Rwanda mbere y’izindi zatanzwe nk’inkunga mu mugambi wa Covax wo gusaranganya inkingo cyane cyane mu bihugu bikennye.

Mu Rwanda hamaze gutangazwa abantu barenga 25,000 banduye Covid, 338 yishe, n’abarenga 350,000 bayikingiwe nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima.

Usibye u Rwanda rugiye gukora uru rukingo rushobora kuzagirira umumaro Afurika ndetse n’isi muri rusange, igihugu cya Madagascar nacyo kigeze kugerageza kurwikorera ndetse ibihugu bimwe bitamgira kurwizera, nubwo bitabahariye, kuko mu gihe gito bafashe uwo muti wari waremejwe na Perezida Rajoelina Landry, Abaturage bakomejr kwandura Covid-19.

You may also like

Leave a Comment