Home Amakuru y'ibanze Rwanda : Ubwitabire buke mu bukwe , intsinzi yo kuzigama kubifuje kurushinga mu gihe cya Coronavirus

Rwanda : Ubwitabire buke mu bukwe , intsinzi yo kuzigama kubifuje kurushinga mu gihe cya Coronavirus

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Ubusanzwe amatorero n’amadini byari bisanzwe bisezeranya abasore n’inkumi bifuza gushinga urugo, uwo muhango ukitabirwa n’abantu benshi bashoboka, bitewe nuko abantu benshi baba bifuza kuza gutera ingabo mu bitugu cyangwa gushyigikira abagiye kubana.

Gusa nubwo bisanzwe biba muri ubwo buryo abasore n’inkumi bamwe na bamwe birabagora mu buryo bw’amikoro, kuko basabwa kwakira abantu benshi bitabiriye ibirori byabo kandi nta bushobozi bafite.

Iyo akaba ari imbogamizi ikomeye cyane urubyiruko rukunze guhura nayo ndetse ikunze no gutuma abenshi batinda gushaka, abandi bakabireka burundu bagasaza bakiri ingaramakirambi.

taliki 16 Kamena 2020, inama y’abaminisitiri ikaba yarateranye yiga kuri gahunda zitandukanye za Leta, mu myanzuro yayo hakaba harimo n’uwo kuba amatorero n’amadini byongeye kwemererwa gusezeranya abifuza gushinga urugo, ariko uwo muhango ukitabirwa n’abantu batarenze 30 mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Mu gihe uyu muhango mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19 wari usanzwe witabirwa n’abantu benshi bashoboka.

Abantu benshi hirya no hino mu gihugu cyacu bakaba bakomeje kubivugaho ibintu byinshi bitandukanye, cyane abasore n’inkumi bageze mu myaka yo kubaka urugo.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko ari byiza cyane kuba uyu muhango muri iki gihe uzajya witabirwa n’abantu bake, bityo bikaba bizaborohereza gukoresha ingengo y’imari nto mu bukwe bwabo.

Aha akaba ari naho bahera bavuga ko na nyuma y’iherezo rya Coronavirus, umuhango w’ubukwe ukomeje kwitabirwa n’abantu bacye byajya bifasha benshi mu rubyiruko rwitinya mu gutera intambwe yo kubaka urugo.

Gusa ku rundi ruhande hari n’abandi babona bibangamye kuba umuhango wo gusezerana utazajya witabirwa n’abantu benshi.Ikinyamakuru Isezerano.Com cyaganiriye n’uwitwa Ndayambaje Jean Claude wari ufite ubukwe, ariko yarabuze uko abukora kubera insengero zari zifunzwe, mu magambo ye akaba yagize ati “ku bwanjye nshimishijwe no kuba umuhango w’ubukwe bwanjye uzitabirwa n’abantu batarenze 30, ndetse niyo bemeza umubare uri munsi yawo byari kunshimisha kurushaho.”

Ndungutse utifuje gufatwa amashusho mu gihe twaganiraga nawe, yakomeje abwira Isezerano.Com ko kuba ubukwe bwe buzitabirwa n’abantu bacye bizanamufasha kudakoresha umutungo mwinshi mu bukwe bwe.

Nyuma yaho ikinyamakuru Isezerano.Com cyongeye kuganira na Mukamusoni Genevieve nawe utifuje gufatwa amashusho akibwira ko nawe yari afite ubukwe bwagombaga kuba muri Gicurasi 2020, ariko ngo nubwo insengero zongeye kwemererwa gusezeranya abifuza ku rushinga, we ngo azategereza kugeza igihe Leta izemerera abantu bose kwitabira umuhango w’ubukwe.

Mu gihe Dr. Cannon Antoine Rutayisire we yavuze ko abantu no mu buzima busanzwe atari mu gihe cya Coronavirus bajya bakora ubukwe batagombye gusesagura bakajya mu murenge bagakomereza kwa pasitero bidasabye ko batumiza imbaga nyamwinshi, kuko abibona nko gusesagura.

Ibi Dr. Cannon Antoine Rutayisire akaba yarabitangaje tariki 31 Gicurasi 2020, mu kiganiro cya Gospel talent show gica kuri Radio Flash ku Cyumweru mu gitondo.

Gusa bikaba biteye amatsiko menshi kumenya uko bizagenda ku bantu binangiye imitima, bakaguma ku mwanzuro wo kutazasezerana mu gihe umuhango w’ubukwe Leta itaremera ko witabirwa n’abantu bose nkuko byari bisanzwe.

Ikinyamakuru Isezerano.Com kikaba cyibaza ngo “Ese koko icyorezo cya COVID-19 kiramutse kibaye twibanire, n’imyanzuro ya Leta ikagumya kwemeza ko ubukwe buzajya bwitabirwa n’abatarenze 30 mu rusengero na 15 mu murenge, hari abantu bareka gushaka?”

 

You may also like

Leave a Comment