Home Amakuru y'ibanze Rwanda: umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Rwanda: umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021, mu Rwanda ndetse no ku isi hose hatangijwe igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira uko bavutse.

Perezida wa repubulika Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali. Ni umuhango wabanjirijwe n’isengesho ryayobowe na Pasiteri Dr. Pascal Bataringaya.

Nyuma y’uyu muhango wo gushyira indabo ku rwibutso, hakurikiyeho gucana urumuri rw’Icyizere ruzamara iminsi 100, mu rwego rwo kuzirikana urugendo rw’iminsi 100 yo kubohora igihugu, ndetse rukaba runagaragaza icyizere cy’ahazaza heza Abanyarwanda bafite.

Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo Abadiplomate batandukanye, ndetse n’abahagarariye imiryango itandukanye irimo IBUKA na AVEGA. Wabaye kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda corona virus, ndetse witabirwa n’abantu bake kubera icyorezo.

Uyu muhango wakomereje muri Kigali Arena iherereye mu Karere ka Gasabo, aho watangijwe n’indirimbo yubahiriza igihugu ikurikirwa n’umunota umwe wo kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku rwibutso rwa Kigali.

Amwe mu mateka yaranze igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki 06 Mata 1994 saa 20:25 indege yari itwaye abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.

Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Perezida Habyarimana, abasirikare,* *abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.

Bukeye, ku itariki ya 7 Mata 1994, Minisitiri w’Intebe Agatha Uwilingiyimana, na Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga Joseph Kavaruganda barishwe.

Ni na bwo hatangiye kwica Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga mu bitaro bikuru bya CHUK.

Tariki 07 Mata kandi ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR-Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.

Tariki 08 Mata 1994 ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.

Uwo munsi abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo, ni na bwo Col. Bagosora Théoneste yateranyije inama yo kugena abasimbura abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.

Tariki 09 Mata 1994 Sindikubwabo Théodore yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Kambanda Jean agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.

“Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.

Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centre Africa bahavanwa bajya mu Bufaransa.

Tariki 12 Mata 1994, Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama. Tariki 13 Mata 1994, Ingabo z’Ababiligi zafashe ikemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo, abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.

Tariki 14 Mata 1994, ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro. Tariki ya 15 Mata 1994, ubwicanyi bwarakozwe i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye.

Tariki ya 16 Mata 1994, habaye ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye. Ku itariki ya 18 Mata 1994, hishwe abatutsi bari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye) Mu ntara y’Iburengerazuba.

Tariki 20 na 22 Mata 1994 Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica. Tariki 21 Mata 1994, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku basirikare 5,500 zigera kuri 270.

Tariki 27 Mata 1994, Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside. Tariki 28 Mata 1994, Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.

Tariki 30 Mata 1994, Impunzi 250,000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara RPA yarwanaga na FAR. Tariki ya 12 Gicurasi 1994, Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni, na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.

Tariki 13 na 14 Gicurasi 1994, ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abatutsi batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.

Muri Gicurasi 1994, Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abatutsi barenga ibihumbi 500. Tariki 22 Gicurasi 1994, Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zafashe ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Kanombe.

Tariki ya 27 Gicurasi 1994, habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR-Inkotanyi cyangwa se ikiyoborwa na Guverinoma y’Abatabazi.

Tariki 29 Gicurasi 1994, Guverinoma y’abatabazi yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tariki 2 Kamena 1994, Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR-Inkotanyi. Tariki 16 Kamena 1994, FPR yabohoje impunzi zari zahungiye i Kigali muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu no muri Saint Paul.*

Tariki 22 Kamena 1994, Akanama gashinzwe umutekano ku Isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza mu Rwanda muri “Opération Turquoise”.

Tariki 28 Kamena 1994, Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Tariki 04 Nyakanga 1994, Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR-Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye Gikongoro na Cyangugu zizahicungira umutekano.

Tariki 13 Nyakanga 1994, Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma mu cyahoze ari Zayire. Tariki 15 Nyakanga 1994, Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.

Tariki 17 Nyakanga 1994, Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.

Tariki 19 Nyakanga 1994, hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, idashingiye ku moko nk’uko byabagaho muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Iyi tariki ikaba ifatwa nk’aho ari bwo u Rwanda rwasubijwe Abanyarwanda, kuko buri wese yongeye kwibona mu gihugu ke.

You may also like

Leave a Comment