Home Amakuru y'ibanze Rwanda: Umurambo wa Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda, azashyingurwa Vuba

Rwanda: Umurambo wa Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda, azashyingurwa Vuba

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umurambo wa Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.

Nkuko amakuru agera ku kinyamakuru Isezerano.com abivuga, uyu murambo wa Nyakwigendera Ubald wagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe ku wa gatandatu ahagana saa mbili z’umugoroba, ukaba wakiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virus.

Ubwo wagezwaga ku kibuga cy’indege wakiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, Abapadiri bake bo muri Diyosezi ya Cyangugu, abo mu muryango we ndetse n’abandi bihayimana. Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru, aho uzavanwa ujyanwe gushyingurwa.

Biteganyijwe ko ku wa mbere tariki ya 01 Werurwe 2021 mbere y’uko ashyingurwa  azabanza gusomerwa misa ndetse no kumusezeraho muri paruwasi gatorika ya Regina Pacis i Remera, aho uzavanwa werekezwa icyangugu ari naho uxashyingurwa tariki ya 02 Werurwe ku gasozi kitiriwe ibanga ry’amahoro.

Tubibutse ko Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana tariki ya 8 Mutarama 2021, aho yazize indwara y’ubuhumekero yatewe n’ingaruka za corona virus yari amaze iminsi arwaye, akaba yaratabarukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yaratabarutse afite imyaka 66 y’amavuko.

You may also like

Leave a Comment