Home Amateka Saint Valentin: Twebwe ku bwacu twajyanaga ururabo rw’iroza iwabo w’umukunzi, ariko tutishoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi

Saint Valentin: Twebwe ku bwacu twajyanaga ururabo rw’iroza iwabo w’umukunzi, ariko tutishoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi

by Marie Joseline Nyituriki

Bamwe mu babyeyi, Urubyiruko ndetse n’abihayimana batangaje uko bumva umunsi w’abakundana, witiriwe mutagatifu Valentin(Saint Valentin). Bavuga ko babona ari umunsi urukundo rwakabaye rushimangirwa mu muryango, ndetse no hagati y’inkumi n’abasore ariko badatandukiriye, kuko kwizihiza umunsi w’Abakundana bitavuze kwishora mu busambanyi.

Nkuko abaganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com babivuze, ngo umunsi w’Abakundana cyangwa se Saint Valentin nkuko benshi bawita, ni umunsi benshi bibukiranya ibigendanye n’urukundo bakundanye, ndetse bakanabihamya bahana impano.

Nkuko byatangajwe n’umushumba w’itorero ADEPR Nyarugunga, pasitori Musabyeyezu Jean de Dieu, ngo kugira urukundo si ukwishora mu bikorwa bibi cyangwa se gusesagura ibyo utunze by’umwihariko nk’umukirisitu.

Ati” Kuba witwa umunsi w’abakundana,Ijambo ry’Imana Hari icyo ritubwira,ridusobanurira Urukundo urwo Ari rwo. Imibereho y’urukundo(Rom 12:9Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza.). Imikorere n’imikoreshereze y’urukundo1 Abakorinto 13:4-7 [4]Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, 5]ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, [6]ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, [7]rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.”

Avuga ko ukurikije uko Ijambo ry’Imana rivuga,ni uburyo Urukundo rukoreshwa Kuri Valentine’s day,usanga urubyiruko rwanduza Urukundo,kuko barukoresha nabi,(bamwe bakuramo inda zidateganyijwe,abandi bakanduriramo indwara zandurira mu mibonano-mouzabitsina,abandi bagatandukana n’inshuti bamaranye igihe,abandi bagakoresha ubutunzi burenze ubwo bafite kubera kwiyemera,bakiteranya n’Imana ,ndetse bakagira ibibazo bizateza ingaruka ku buzima bwabo,bahatakariza ubusugi n’ubumanzi,ni byinshi).

Pasitori yagiriye inama urubyiruko ko gukunda no gukundwa ari byiza,kuko bituma umuntu acya mu maso,ni nacyo kintu cyonyine gihatse ubuzima,kuko ukunda Kandi agakundwa,ntashobora kurwara ihungabana. Urukundo nibarukoreshe neza,babanze gukunda Imana mu mitima yabo(Ukunda Imana ntakora icyaha). Bakundane Urukundo rwa kivandimwe(Amour Fraternelle) Kandi bareke gukoresha nabi Urukundo barusiga isura mbi,kuko iyo rukoreshejwe nabi ntiruba rukitwa Urukundo,rwitwa agakungu,gukururana. Kuko iyo Urukundo rukoreshejwe neza rubyara umusaruro.

Ikindi,birinde kuvuga ngo”ubwo se umuntu yabaho atagira copin cg copine?) Niba ibyo ukora Ari nko guta umwanya,bireke,kuko ibyo ukinisha none ejo bizaguhangayikisha.Ikindi igihe kikubikira amakuru meza cg mabi kikazayakubikurira mu kindi gihe.

Umwe mu bitegura guhabwa ubupadiri utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko umunsi w’abakundana ari umunsi ukwiye guhabwa agaciro gakomeye, ariko nanone Abantu

badatandukiriye ngo bibagirwe ko ibyo bakora byose Imana ibareba.

Yagize ati” Nk’uwitegura kwiha Imana, umunsi wa Saint Valentin navuga ko ari umunsi umuryango w’Imana, Kiliziya, ukwiye kuzirana ku rukundo: urukundo mu muryango ku bashakanye no ku rubyiruko, abasore n’inkumi, biifitemo urwo rukundo rubaganisha kunga ubumwe mu isakramentu ry’ugushyingirwa. Saint Valentin rero ni umwanya cyangwa igihe cyiza cyo gushimangira urukundo ku bakundana. Gusa ni ukwirinda gukabya. Kuko urukundo ntirwirarira kandi ntacyo rukora kidahwitse (ibaruwa ya 1 Abanyakorinti 13, 4 – 5).”

Akomeza avuga ko Uwakwizihiza Saint Valentin muri ubwo buryo ari umunyabyago kuko uretse no kuba atumva icyo urukundo ari cyo, nawe ntabwo yiyizi. Urukundo rushingiye ku irari ntiruhwitse. Kuba kandi yakwiyangiza ako kageni ni uko atihaye agaciro. Mu kinyarwanda kiboneye ibyo byitwa: ubwomanzi, ubupfu cyangwa ubwohe. Avuga ko  rubyiruko rukwiye gukomera ku bupfura.

Ibi kandi bivugwa n’aba bihayimana, bigarukwaho na rumwe mu rubyiruko rutandukanye ndetse n’abayeyi. Bavuga ko nubwo uyu munsi ari uw’abakundana ntibivuze ko gusambana nabyo ari urukundo.

Jean Baptiste Nduwayo yagize ati” twebwe ku bwacu, iyo uyu munsi wageraga twaragendaga tukareba uwo dukunda murugo iwabo tukamushyira impano nziza, wenda nk’akambaro cyangwa ururabo rw’iroza kuko rwashushanyaga ingano y’urwo umukunda, ariko ntitwishore mu busambanyi. Gusa muri iyi minsi urubyiruko ntabwo rwitwara neza, ari nayo mpamvu nk’umubyeyi njye nabasaba kwitonda, ntibishore mu mibonano mpuzabitsina kuri uwo munsi, kuko igihe cyabyo kizagera.”

Evelyne Uwera ati” nkatwe nk’urubyiruko, twumva ko umunsi w’abakundana ari ukwishimana n’uwo ukunda mugahana impano, ndetse mukanasangira. Gusa ubu ntabwo bizakunda kubera icyorezo cya Corona Virus. Gusa nanone ntabwo bivuze ko kwishimana nuwo ukunda bibageza ku gusambana kuko nyine aba ari uwawe aba agomba kwihangana.”

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n’i 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi

w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe. Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa

w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “ Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubutahemuka yamugaragarije.

You may also like

Leave a Comment