Home Amakuru y'ibanze Simon Kabera ati” nafashe umwanya wo kuganira na Nkomezi Prosper, kugirango numve” the Logic Behind ye”..( SOMA BIRAMBUYE )

Simon Kabera ati” nafashe umwanya wo kuganira na Nkomezi Prosper, kugirango numve” the Logic Behind ye”..( SOMA BIRAMBUYE )

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Simon Kabera ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , uyu mugabo ufite impano idasanzwe mu kuririmba ndetse no kwandika indirimbo , n’umwe mu bantu bafite icyo basobanuye mu  umuziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda  kuko amaze igihe kinini ari muri ibi bikorwa.

Akenshi uzumva benshi bashima imyitwarire ye ,kuva kubakuze kugeza kurubyiruko kuko usanga yisanisha nabo.

Simon Kabera asengera mu Itorero rya ADEPR Remera.  Akaba hari indirimbo nyinshi yanditse araziririmba  ziri mu njyana ya Country Music kandi zakunzwe na benshi harimo ” Ukura ku cyavu , Data wa twese ,  Mfashe inanga,

Mu kiganiro Simon Kabera  yagiranye n’ikinyamakuru isezerano.com yagarutse kuri Nkomezi agaragaza uko amufata ndetse n’uko abona impano afite.

Simon Kabera mu magambo ye yagize ati:”icya mbere n’uko ari taretedi (talented), afite ibyiza ashobora kuririmba ariko si ibyo gusa, ijwi ni kimwe no kumenya Imana n’ikindi ariko ikiruta byose n’ukumenya Imana.

Nkurikije igihe twaganiriye twavuganye twagize umwanya wo kuganira nawe kugirango numve derojike ( the logic behind) , impamvu aririmba numva harimo ijambo ry’Imana kandi ni umwana w’umupasteri bivuze ngo yakuriye kubirenge by’ababyeyi bakorera Imana.

So, kuba afite impano, kuba afite Imana, kuba ari insipayeda( inspired), kuba azi neza imirimo yaririmbye icyo ni ikintu cyerekana ko azakora ibintu bikomeye na komeza kugendana n’Imana.

Nkomezi  n’ umuhanzi w’indirimbo  zihimbaza Imana ukiri muto ariko akaba afite impano idasanzwe , dore ko amaze gukundwa cyane n’abantu batandukanye . Nkomezi yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Sinzahwema” izwi nka Amamara,

Ku taliki 7/7/2019 Nkomezi yiteguye gukora igitaramo cye yise “Ibasha gukora Live Concert muri Kigali Serena Hotel “ aho azaba arikumwe n’abahanzi batandukanye  Simon Kabera , Alarm Ministries,…..

 

You may also like

Leave a Comment