Home Amakuru y'ibanze Sinitaye na gato ku bantu banca intege , umuhamagaro wanjye narawusobanukiwe ntabwo nshobora gusubira inyuma – Liza Kamikazi

Sinitaye na gato ku bantu banca intege , umuhamagaro wanjye narawusobanukiwe ntabwo nshobora gusubira inyuma – Liza Kamikazi

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Mu kiganiro Umuhire Solange wamenyekanye ku mazina ya Liza Kamikazi ya koreye kuri Radio 10 mu kiganiro Over Driver Show  , taliki ya 15 Nyakanga 2020, yagarutse cyane kubikorwa bye by’umuziki uhimbaza Imana , ariko agerageza no guhishura ku bantu bagerageza ku muca intege , ndetse no gushaka kwivanga mu muhamagaro we .

Liza Kamikazi yagize ati “ Imana isumba byose  ifite byose mu kiganza cyayo mutekereza ko yankoresha mu kigero kingana iki? Rero sinitaye nagato ku bantu banca intege kuko ntabwo bazabura,  kuko abahanzi bose bahura nabo , Kera najyaga nibaza nti” ariko kuki abahanzi batubonera ? n’umuntu agatangira kukubwira ukuntu ibintu byawe ugomba kubikora , buri wese aba ashaka kuku mananjinga (Management ) .

Hari igihe najyaga nibaza nti ariko, ko ntarajya mu isoko ngo mbwire umuntu ucuruza inyanya ,nti jya upanga inyanya zawe gutya ibi nibi nibi” , aniwe ( anywhere)siko ndikwanga abantu bangira inama kuko nazo ziba zikenewe , gusa haraho abantu bagera ukumva baraguca intege, bamwe bati ariko wagiye ubivanga .

Ntabwo mbanze ndabizi ko benshi babikora kubera ko bakundaga ibyo nakoraga mbere , ariko bambabarire mubyukuri sinzabivanga ,kuko umuhamagaro wanjye narawusobanukiwe  ntabwo nshobora gusubira inyuma .

Mu gihe yarabajijwe  ikigero runaka aha amafranga muri Gospel niba  ayashyira ku kigero kingana gute kubantu bakora umuziki uhimbaza Imana , niba koko ari ikintu kigomba kubanza imbere ?

Liza yasubije muri aya magambo ati” sinshaka no kuyatekerezaho cyane ,nk’umuhanzi wakoze umuziki wa sekira ( seculer )ariko uyu munsi ukora umuziki wa Gospel .Icya mbere cyo gukora umuziki uwariwo wose bifite icyo urekura (expense) kuko hari ubushobozi bisaba umuntu uwukora , kugira ngo ibyo bintu bikomere kandi bikomeze .

Liza Kamikazi akaba yavuze ko hakenewe izindi nyunganizi kugirango uwo muhanzi akomeze gutera imbere . Ariko ko bidakwiye gushyirwa imbere ,niba koko ukora umurimo w’Imana , Imana iragushyigikiye .Ati” ijambo ry’Imana rirambwira ngo izahabu n’ifeza ni ibyayo . Rero ntabwo mpangayikishijwe nayo mafranga , kuko izajya ica inzira iyatange aboneke . Mu gihe atabonetse itange abaterankunga bagukorere ibintu  .

Liza akaba yavuze ko adashyigikiye babandi bavuga ngo kubera ko umuhanzi akora Gospel ntabwo akwiye kwishyuza igitaramo kuko nabyo sibyo . Ati “ njyewe umutima mfite uyu munsi ndifuza kuzakora ibitaramo byinshi , bitinjiza amafranga abantu bakaza , ariko nta mafranga bishyuye  , bizakenera ko ngomba kuba mfite abandi baterankunga .

Impamvu ndi gutekereza ibyo niko nzi neza ko hari abantu badashobora kubona abo baterankunga . ariko njyewe ndanateganya kuzakorac ibindi bitaramo byishyuza kuko byonyine ahantu uba ukorera urahishyura , abacuranzi urabishyura , rero byaba ari ubusazi  uvuga ko uzakomeza gukora ibyo bintu gutyo gusa nta kintu winjiza . ariko ntabwo nshaka gushyira amafranga imbere , kuko nzi neza ko hari uyatanga , hari boss.

Abajijwe niba muri we yumva yazaba  pasiteri mu gihe runaka  , yagize ati nifuza kuziga ishuri rya Bibiliya , rero ntabwo byaba byiza udafite ikintu cy’ubakiye ku ijambo ry’Imana, n’Umwuka Wera arakuyobora ariko bikwiye kurenga rwa rwego rwo kuvuga ko wakoze ibintu nyine byakujemo kuko ufite impano.

Ariko ibyo kuba umushumba byo kuko pasiteri tumufata nk’umuntu  ushumbye itorero  sinzi niba byaba ari umuhamagaro wanjye, ariko mfite ishyaka ryinshi .ryo kwamamaza ubwami bw’Imana.

Liza Kamikazi,ni  umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2010 ari rimba indirimbo zitaririmbiwe Imana . ni umukristo mu Itorero New Life Bible Church .Akaba yashyize hanze indirimbo yise  “Yesu Wanjye”

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment