Home Ubuzima bw'Abahanzi Sobanukirwa byinshi ku muhanzi Don Moen uzitabira igitaramo MTN Kigali Praise Fest na Israel Mbonyi(Soma birambuye)

Sobanukirwa byinshi ku muhanzi Don Moen uzitabira igitaramo MTN Kigali Praise Fest na Israel Mbonyi(Soma birambuye)

by Divine Mbabazi
1 comment

Tubikesheje urubuga rwa Wikipedia, Don Moen (yavutse ku wa 29 Kamena, 1950 ahitwa Minneapolis, Minnesota) ni umushumba, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Moen yasohoye album ye ya mbere mu mwaka wa 1992. Moen kandi yakoreye ikigo cyitwa Integrity Media imyaka irenga 20, nk’ umuyobozi wacyo mukuru. Moen yanabaye kandi utunganya indirimbo na album (Executive Producer) w’iki kigo.

Mu mwaka wa 2008, Moen yaje kuva muri iki kigo, atangira ikigo cye bwite yise The Don Moen Company. Usibye kuba indirimbo za Don Moen zaragiye zitorwa cyane mu ndirimbo zikunzwe n’abatari bake mu bice bitandukanye by’isi, Moen yakiriye igihembo cya Dove Award kubw’ indirimbo yakoze yitwa “God with Us.”

Moen ni umwanditsi ukomeye w’indirimbo ndetse akaba yarakoranye n’ abanditsi b’ ibyamamare byinshi  birimo Claire Cloninger, Paul Overstreet, Martin J. Nystrom, Randy Rothwell, Ron Kenoly, Bob Fitts, Debbye Graafsma, Paul Baloche, Tom Brooks, ndetse n’abandi benshi. Yakoranye kandi n’abaririmbyi b’abanyempano nka Justo Almario, Abraham Laboriel, Alex Acuna, na Carl Albrecht.

Album ya mbere ya Don Moen ya Hosanna! Music yise “Give Thanks” yabaye album ya mbere yagurishijwe cyane muri iyi label. Nyuma y’iyi album, yakurikijeho izindi album ze ku giti cye harimo na album ebyiri yakoze mu rurimi rw’ icyespagnol, En Tú Presencia na Trono De Gracia.

God Will Make a Way – Album ya Don Moen yakunzwe bitangaje– yasohowe mu mwaka wa 2003 irimo indirimbo 19, zamenyekanye cyane. Mu ndirimbo zigize iyi album harimo Hallelujah to the Lamb, I will sing, Here we are, God is Good All the Time n’izindi nyinshi zagiye zikundwa cyane.

Indirimbo iyi album yitiriwe God Will Make a Way, Moen yayandikiye murumuna w’umugore we n’umugabo we nyuma yo gupfusha imfura yabo mu mpanuka ndetse n’abandi bana babo batatu bagakomereka bikabije.

Yaje gusohora n’indi album yitwa Hiding Place (Ahantu h’ Ubwihisho) yafatiwe amajwi muri studio yitwa Paragon muri Franklin, Tennessee, isohoka muri 2006. Yasohoye album ye yanyuma yakorewe muri Integrity Music mu mpera za 2008.

Moen yize muri kaminuza yitwa Oral Roberts University. Ubu atuye i Nashville, Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abana n’ umufasha we n’abana babo batanu.

Don Moen agenda akora ibitaramo ahantu hatandukanye ku isi, ndetse no mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri muri uyu mwaka, uyu muhanzi w’icyamamare azaza gutaramira hano i Kigali mu gitaramo cya MTN Kigali Praise Fest, aho azaba ari kumwe n’umuhanzi ukunzwe na benshi hano mu Rwanda no hanze yarwo, Israel Mbonyi.

 

 

You may also like

1 comment

eastwood January 13, 2019 - 8:15 am

Everything is verү open with a cⅼear descriptiоn of the іssueѕ.
It was really informative. Your website is very useful.
Thank you for sharing!

Reply

Leave a Comment