Home Ubuzima Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’agahinda gakabije.

Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’agahinda gakabije.

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Agahinda gakabije(depression) ni indwara yangiza imitekerereze n’imikorere y’uyirwaye,iyo ndwara kandi ituma umuntu yiyumva nkurakaye cyangwa akumva ko ntacyamushimisha ikanagabanya ingufu zimikorere ya muntu ari ku kazi cyangwa mu rugo.

Iyi ndwara ishobora gukira mu gihe ugiye  kwa muganga,cyangwa abonye ubundi bufasha bugenwa nabahanga mubyubuzima bwo mu mutwe ariko iyo ititaweho yangiza ibyiyumviro by’umuntu uyirwaye.

American Psychiatric Association igaragaza bimwe mu bimenyetso bishobora kuranga umuntu ufite uburwayi bw’agahindagakabije harimo kubura umumaro n’ibyishimo mubyari bisanzwe bikunezeza,imihindagurikire mubushake bwo kurya no gutakaza ibiro ,gusinzira bidasanzwe,kubura imbaraga cyangwa kwiyongera k’umunaniro,kwiyongera kw’ibikorwa bimwe na bimwe atapanze (kugenda gakegake yivugisha ),gutekereza bikomeye,kubitindaho akabyitaho cyane no gufata imyanzuro ihubutse.

Zimwe mu mpamvu zitera indwara y’agahinda gakabije

Umwihariko wa muntu ni uko bamwe mu bantu batabasha kwakira ibibabaho kandi bibabaje umunsi ku wundi, bagera aho bakagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara,gukomeza guhangana n’ibibazo biterwa n’ubuhemu,urwango n’ubukene mu gihe kirekire bamwe mu bantu bibatera kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara.

Iyi ndwara ishobora  gukurikiranwa ikavurwa n’abanga mpaka ikize ,bumwe mu buryo wakoresha ngo ufashe ufite agahinda gakabije umushyikiririza abahanga b’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ukamukoresha imyitozo ngorora mubiri itandukanye bityo bikamuhindurira ibyiyumviro maze ukamuha umwanya uhagije akaruhuka,ukamurinda kandi kunywa ibisindisha.

Ubu burwayi rero iyo bukomeje bushobora kuviramo ubufite ihungabana rihoraho bikamutera kumva ko ari wenyine, kwigaya kwa hato na hato no kumva ko ntacyo amaze ku isi, bikaba byanamuviramo kwiyambura ubuzima

You may also like

Leave a Comment