Home Inyigisho Sobanukirwa ibikwiye kuranga umukristo nyakuri

Sobanukirwa ibikwiye kuranga umukristo nyakuri

by Admin
0 comment

Imico y’umukristo igaragazwa n’imibereho ye ya buri munsi. Kristo  ati:“igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi” (Matayo 7:17). Umukiza wacu yigereranya we ubwe n’umuzabibu, abamukurikira bakaba amashami yawo. Ahamya neza ku mugaragaro ko abigishwa be bagomba kwera imbuto; anerekana kandi uko bashobora guhinduka amashami yawo yera imbuto. “Mugume muri njye nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye ku muzabibu niko namwe mutabibasha mutagumye muri njye” (Yohana 15:4).

ifoto dukesha Eglise Apostolique

Intumwa Pawulo isobanura imbuto umukristo agomba kwera avuga ati:“ingeso nziza zose zo gukiranuka n’ukuri (Abefeso 5:22, 23). Arongera ati: “imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.” (Abagalatiya 5:22-2). Ubu buntu bw’agaciro gakomeye ni bwo mahame yonyine y’amategeko y’Imana akorera mu mibereho.

Amategeko y’Imana nirwo rugero nyakuri rwonyine rwo gutungana k’ubwenge. Ayo mategeko yatanzweho urugero rushyizwe mu bikorwa mu mibereho ya Kristo. Yivugaho ati: “nitondeye amategeko ya Data” (Yohana 15:10).

Kumvira kutari uku ntikuzahuza n’ibisabwa n’ijambo ry’Imana. “Nuko uvuga ko ahora muri we akwiriye nawe kugenda nk’uko yagendaga” (1 Yohana 2:6); ntidushobora kuvuga ko ibi tutabishobora, kuko dufite ubwishingizi, “Ubuntu bwanjye buraguhagije” (2Abakorinto 12:9).  Iyo twitegereje mu ndorerwamo y’Imana ariyo mategeko yayo, tubona ubwaguke bukomeye bw’ububi bw’icyaha, n’akaga k’imibereho yacu yo kuzimira nk’abishi b’amategeko y’Imana. Ariko binyuriye mu kwihana no kwizera turatsindishirizwa imbere y’Imana; kandi binyuriye mu buntu bw’Imana dushobora kumvira amategeko yayo.

 

You may also like

Leave a Comment