Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amakuru y'ibanzeUburezi

Sobanukirwa : Menya impamvu ikimenyetso cy’inzoka gikoreshwa mu buvuzi cyangwa muri Pharmacy

by Ali Gilbert Dunia April 22, 2020
written by Ali Gilbert Dunia April 22, 2020
Sobanukirwa : Menya impamvu ikimenyetso cy’inzoka gikoreshwa mu buvuzi cyangwa muri Pharmacy
Yasuwe: 914

Inzoka yakoreshejwe igihe kirekire nk’ikimenyetso cy’ubuvuzi cyangwa muri Pharmacies kugeza nanubu kandi niko bimeze.

Ellen Lloyd ukorera ikinyamakuru Ancient Pages.com, avuga ko inzoka ari ikimenyetso kiranga ubuvuzi, kandi kuva mu mateka ya kera inzoka yagaragaraga izengurutse cyangwa yizingiye ku gisahani kimeze nk’inkongoro bashiramo divayi y’abapadiri muri kiliziya.

Ariko nanone hakaba aho igaragara izengurutse ku giti gihagaze.Hari amoko atandukanye y’inzoka akoreshwa nk’ikimenyetso cy’ubuvuzi. Kuri ubu nabwo ikimenyetso kiranga ahari Pharmacy ni inzoka, kikaba gituruka ku bagereki ba kera.

Iki kimenyetso kikaba cyarazanywe kandi kikamamazwa n’Umugereki witwa Asclepius, aho yatangiye akoresha icyitwa “Rod of Asclepius” iyi ikaba yari inkoni izengurutswe n’inzoka.

Tugendeye ku bimenyetso by’Abagereki mu buvuzi, uyu mugabo Asclepius mu gihugu cye cy’ubugereki bamwita Imana y’Abagereki mu buvuzi.

Asclepius yize ubugeni bwo kuvura agakiza abantu abikomoye kuri Se witwaga Apollo n’uwitwa Centaur Cheiron.

Asclepius amaze kuba inzobere mu kubaga abantu, no gukoresha imiti yatangiye gufatwa nk’uwavumbuye cyangwa uwatangije ubuvuzi mu bugereki ku buryo haje no kubakwa igishushanyo cy’ifoto ye iriho icyo kirango cy’ubuvuzi mu gace yavukiyemo kitwa Epidaurus.

Abagereki bizeragako Asclepius yarafite ubushobozi bwo kuzanzamura umuntu usa nk’uwamaze gupfa bitewe n’ubushobozi budasanzwe yarafite bwo gikiza.

Asclepius yaje gupfa gusa hubatswe ingoro ahantu hatandukanye ariko imbere mu nyubako bashyiramo inzoka zapfuye zibibutsa ibyakozwe nawe mu buvuzi.

Gusa igitangaje nuko izo nzoka bazishyiramo, zaje gutangira kugenda kandi zari zarapfuye, ibi Abagereki bakaba babifata nk’ubushobozi budasanzwe bwo gukiza bwasize bukozwe na Asclepius, akaba aribwo bakeka ko bwasigaye muri izo nzoka.

Inzoka zororwa (zo mu rugo), zashizwe mu Ngoro, nkuko izi nyamaswa zifatwa nk’ikimenyetso cyo kwiyuburura.

Guhera mbere y’imyaka 300 mbere y’ivuka rya Yesu, ubugeni bwa Asclepius mu buvuzi bwakomeje kwaguka cyane, ndetse buranasurwa cyane n’abantu bo mu bihugu bitandukanye kubera uburyo yavuragamo indwara.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Ancient Pages.com akomeza atubwira ko “Sacred Asclepion of Pergamum” aricyo kigo cy’ubuvuzi cyabaye icyambere ku Isi yose mu buvuzi muri icyo gihe.

Rod of Asclepius nanone izwi ku izina rya Staff of Asclepius, ikaba izwi nk’ikimenyetso kiranga ahakorerwa ubuvuzi cyangwa na za Pharmacies.

Hygieia we yari ikigirwamana cy’umukobwa wa Asclepius witwaga Hygieia, kibaka cyarashushanyaga Imana y’ubuzima mu bijyanye n’isuku. Iki kimenyetso nicyo cyitwa “Bowl of Hygieia”.

Inzoka mu Bagereki bo mu gihe cya kera yasobanuraga ibintu byinshi ariko byose bifite aho bihurira n’ubuzima. Muri byo harimo izuka, kuramya, ubufindo, ubuvuzi, urukundo, urupfu, umuti.

Hygieia akaba yarageze ikirenge mu cya Se, agasiga atanze umusanzu mu buvuzi ariko ashingiye kubyo Se Asclepius yasize akoze. Ancient Pages.com itubwira ko iyi arinayo mpamvu hari ibihugu byinshi bisenga bikanaramya inzoka nk’Imana yabo.

 

 

 

 

 

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
Ali Gilbert Dunia

previous post
Abantu n’Amafaranga, Amafaranga yahindura umuntu?
next post
Umuhanzi “Christian Irimbere” avuze byinshi ku ndirimbo ye nshyashya “He is With You “

You may also like

Abayobozi b’Abakristu bagaragaje ubusabe bukomeye kuri IMF na...

October 14, 2020

Umuraperi The Pink ati:” Bamwe batinza imishinga yacu...

December 13, 2018

Umuhanuzi(Prophet) Claude uyobora itorero rya Soul healing Revival...

March 4, 2019

Abaporoso ni abagatatu mu kugira abayoboke benshi mu...

July 15, 2019

Isesengura : Imwe mu mitego abaririmbyi b’abakirisito bakunze...

February 13, 2019

Yesu arashaka kuba hamwe natwe biciye mu gahinda-Papa...

April 27, 2020

Inshuti z’umuririmbyi “Neema Marie Jeanne” zamubwiye amagambo yuje...

April 16, 2020

Menya impamvu bidakwiye ko ibihe byiza biryoshya urukundo...

October 17, 2019

Menya inkomoko y’ijambo ‘HE’ risigaye rikoreshwa cyane n’...

May 28, 2019

RUSIZI: Itsinda Teens For Christ (TFC) rizafatanya na...

June 5, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

    January 18, 2021
  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

    January 18, 2021
  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top