Home Amateka Edeni:Sobanukirwa neza aho ingobyi ya Eden ivugwa muri Bibiliya iherereye

Edeni:Sobanukirwa neza aho ingobyi ya Eden ivugwa muri Bibiliya iherereye

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Ingobyi nziza ya Eden bakunze kwita paradizo ni ahantu Imana yashize Adam n’umugore we Eva .Bitewe no kutumvira kwaba bakurambere byatumye birukanwa muri iyo ngobyi ya paradizo.Umukerubi witwaje inkota yatumye biba ibidashoboka kwongera gukandagira muri Edeni.

Urubuga rwa pensees.bibliques ruvuga aho ingobyi ya Edeni iherereye.Mose yanditse ko ari ahantu havaga uruzi rwa Eden rushinzwe kunetesha iyo ngobyi,mu gusohoka rukigabanyamo imigezi ine.Umwe witwa Pishoni ,ariwo wari ugose igihugu cyose cy’i Havila kirimo zahabu,Umugezi wa kabiri witwaga Gihoni wari ugose igihugu cyose cy’I Kushi,undi witwaga Hedekelu niwo uca imbere y’igihugu cya Ashuri,uwa kane ukitwa Ufurate(Itangiriro 2:10-14)

Igihugu cya Havila gisa nkaho ari agace k’amajyaruguru y’iburengerazuba bw’umwigimbakirwa w’igihugu cy’Arabiya,yari iherereye hafi ya Sinayi.Nkuko itangiriro ribivuga umugezi wa Hedekelu cyangwa Tigre wacaga mu burasirazuba bwa Ashuri ,ibi bivuga ko Ashuri hari ahantu hanini hari mu burengerazuba bwa Tigre muri Babuloni.

Nubwo Mose  akoresha ano magambo mu kwerekana aho iyo ngobyi iherereye,ntibivuga ko iyi ngobyi yari igize aka karere kose.Amagambo Kushi,Havila,na Ashuri yanditse mu itangiriro afasha mu kumenya inzuzi aho zari ziherereye.Gusa ku bantu b’igihe cya mose byari biboroheye guhita bamenya aho Eden iherereye,ariko kuri twebwe bubu ntago byoroshe guhita tumenya aho iyo ngobyi iherereye.

Inzuzi rwa Pishoni,n’urwa Gihoni ntibishoboka kumenya aho zihererye,birashoboka cyane ko izi nzuzi zazimiye nkuko ibindi bintu bizimira bitewe n’imitingito.Uruzi rwa Efurate n’urwa Hedekelu cyangwa Tigre y’ubu byo birazwi,bikaba bishobora kwifashishwa mu kumenya amerekezo yaho Eden yari iherereye.

Efurate na Tigre bifata isoko mu misozi yo mu majyaruguru ya mezopotamiya.Nubwo ibitekerezo bitandukanye kuri Eden.Hari ngo yaba iherereye mu bilometero bike mu majyepfo y’ikiyaga cya Van muri Turukiya y’iburasirazuba.

.

 

You may also like

1 comment

oprolevorter June 15, 2019 - 2:30 am

I have been examinating out a few of your posts and i can claim pretty nice stuff. I will surely bookmark your website.

Reply

Leave a Comment