Home Ubuzima Sobanukirwa neza impamvu zikomeye 4 zishobora gutuma utagera ku ntego wiyemeje(Soma birambuye)

Sobanukirwa neza impamvu zikomeye 4 zishobora gutuma utagera ku ntego wiyemeje(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
4 comments

Hari ibintu byinshi bibuza umuntu kuba yatera imbere.Gusa mu buzima busanzwe hari benshi bajya bagira intego yo kugira icyo bageraho cyabateza imbere,ariko bikarangira byanze.Bamwe bahita bibaza niba koko kugera ku ntego ari ibya buri wese,maze abandi bo bakavuga ko ari inyatsi ituma batagera ku ntego.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Vie-explosive ruvuga kuri bimwe mu bintu bijya bikoma mu nkokora intego umuntu ashobora kuba yarihaye bikamubuza kuba yazigeraho bidasubirwaho.

1.Guha agaciro karenze inzitizi zikoma mu nkokora intego zawe

Gutekereza uti :”ntago bishoboka gukora iki,sinzakigeraho kuko nta bushobozi mfite kandi nta na mwene wacu wigeze akigeraho,kuko ibi nifuza kugeraho bifite abo byagenewe naho njye kubigerageza kwaba ari ukwigiza nkana”.

Gusa icyo wakora nuko wagerageza amahirwe yawe, kuko guhomba biza ariko wagerageje. Gutinya gutsindwa,kugaragara nabi,ubwoba bwo kuvuga ngo nta wamenya ahari byagendekera nabi nibyo bishobora gutuma utagira icyo ugeraho mu buzima.

2.Kwitakariza icyizere

Iyo ugize intego,ni ngombwa kugira icyizere ko icyo ushaka kugeraho uzagikora kikemera kandi ukakigeraho.Ugomba kugira ukwizera.Igituma wifata mu ngorane ntugire icyo ukora ni ukutigirira icyizere,ukumva hari icyo wakora ariko ntugikore.Ni ngombwa rero kugaragaza icyizere kikurimo.

3.Kubura akazi

Kutagira icyo ukora nabyo bishobora kuba inzitizi ikomeye yo kugera ku ntego zawe ,kuko burya  akazi gashobora kugufasha kugera ku ntego wiyemeje.Iyo rero ufite intego wari ufite akazi maze ukaza kugatakaza byo bikubera inzitizi ikomeye.

4.Kutagira ubumenyi

Habaho inzira n’uburyo bwo kugira ubumenyi ku kintu runaka ugiye gukora kugirango kizagire umusaruro mwiza.Birumvikana ugomba gukora cyane,ariko na none ukagira n’uburyo bwa gihanga ubikoramo.Ugomba kugira ubumenyi buhagije kubyerekeranye n’intego ufite.Hari ibintu byinshi byo kumenya igihe cyose ugize intego kandi ukagira uburyo ukoresha kugirango ugere ku ntego.

Kugira intego ni ingenzi kuko iyo ntayo ufite uba umeze nk’umuntu utagira intumbero y’icyo ashaka kugeraho mubyo akora.Niba rero ufite intego kora igishoboka cyose gikwiye kugirango intego yawe uyigereho,ibiguca intege byo ntibyabura ariko icyangomba ni ukwiyemeza.

 

You may also like

4 comments

read review October 21, 2019 - 4:25 pm

I simply want to say I am just new to blogging and site-building and truly enjoyed your web page. More than likely I’m planning to bookmark your website . You really come with good article content. Thanks for revealing your website page.

Reply
John Deere Service Manuals October 23, 2019 - 10:02 pm

While searching on Dating I found your blog, there are some good posts here and I’ll be checking back

Reply
Petluvshop November 20, 2019 - 8:15 pm

Way cool! Some extremely valid points! I appreciate you penning this post and also the rest of the website is extremely good.

Reply
best cbd oil for pain November 28, 2019 - 12:17 am

It’s hard to find educated people on this subject, however, you sound like you know what you’re talking about! Thanks

Reply

Leave a Comment