Home Amateka Sobanukirwa: Ni iki Korowani ivuga kuri Yesu mwene Mariya na Mariya ubwe?

Sobanukirwa: Ni iki Korowani ivuga kuri Yesu mwene Mariya na Mariya ubwe?

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Benshi mu bakirisitu cyangwa se Abemera Yezu/Yesu nk’umwami n’umukiza wabo, ntibakunze kuvuga rumwe n’abo mu idini ya islam, aho baba babashinja kutemera no kudakora ibyo Yezu yasabye. Bamufata nk’Imana ndetse akaba n’umwana wayo, ibintu batemeranywaho n’Abayisilamu. Abakirisitu kandi ntibiyumvisha impamvu abayisilamu batemera Yezu cyangwa se Yesu, kandi yaracunguye muntu.

Ikinyamakuru Isezerano.com cyashatse kumenya icyo Korowani(igitabo gitagatifu cy’abayisilamu) ivuga kuri Yesu mwene Mariya cyangwa Mariyamu nkuko abayisilamu babivuga, ndetse na Mariya nyina wa Yesu, maze yifashisha urubuga Menyaislamubikwiye.rw, imenya icyo ibivugaho.

Imyemerere ya Islamu kuri Issa (Yesu) na Nyina Mariyamu (Mariya) ikomoka mu gitabo cya Qor’an n’inyigisho z’Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Islamu yemera ko Mariya ariwe nyina wa Yesu yamubyaye mu buryo bw’igitangaza budasanzwe, ikindi Islamu yemera ko Mariya na Yesu ari abanyacyubahiro ndetse bafite urwego n’umwanya uhambaye kuko ari zimwe mu ntore mu bindi biremwa, gusa ntabwo ari ku rwego rwo gusengwa nk’uko abantu babibakoreye, ahubwo nabo ni abantu uretse ko Imana yabahaye urwego rw’icyubahiro.

Korowani ivuga ko Iyo myemerere ya Islamu rero ni yo y’ukuri inyuze ubwenge kandi ifite inkomoko, niyo mpamvu twifuje kuyigaragaza wenda byahindura imyumvire ya bamwe bazi ko Islamu itemera Yesu.

Mariya nyina wa Yesu Islamu yemera ko yari umugore w’umunyacyubahiro watoranyijwe akaba intore mu bandi bagore bo ku isi, ibyo bigaragazwa n’imirongo myinshi dusanga muri Qor’an imuvuga ibigwi byiza byamuranze muri iyo hari aho Imana yagize iti:“Ibuka igihe abamalayika bavugaga bati: Yewe Mariya mu by’ukuri Imana yaguhisemo irakweza igutoranya mu bagore b’isi, yewe Mariya icishe bugufi wumvire Imana yawe wubame kandi wuname hamwe n’abunama (Basali).”Qor’an 3:42-43

Uyu murongo wa Qor’an uragaragaza ko Mariya ari umwe mu bagore batoranyijwe mu gutinya Imana bayubaha cyane, si ibyo gusa ndetse no mu bice bya Qor’an hari igice cyitiriwe Mayiramu (ariwe Mariya) ibyo byose rero bigaragaza icyubahiro n’urwego Islamu iha Mariya kandi ibyo ntibyabura kuko n’inkomoko ye ari nziza nk’uko Qor’an ibigaragaza ko Mariya yaturutse ku babyeyi batinyaga Imana. Aha Imana iragira iti:

Igihe umugore wa Imrani yavugaga ati: Nyagasani njyewe nagambiriye umwana ntwite mu nda yanjye ko nzamuguha akaba umukozi w’inzu yawe (Umusigiti w’ i Yeruzalemu) Nyagasani nyakirira ubusabe bwanjye kuko ari wowe wumva kandi uzi byose)).Qor’an 3:35, Uyu murongo wa Qor’an uragaragaza ko igihe nyina wa Mariya yari amutwite yagambiriye ko namubyara azakorera Imana akaba umukozi ku musigiti wi Yeruzalemu, nyuma yaho rero yaje kumubyara ari umukobwa (Mariyamu) nyina abwira Imana ati: Amaze kumubyara yaravuze ati: Nyagasani dore namubyaye ari umukobwa kandi Imana izi neza icyo yabyaye kandi umuhungu si kimwe n’umukobwa namwise Mariyamu kandi mugukinzeho n’urubyaro rwe uzabarinde shetani wavumwe)).Qor’an 3:36.

Uyu murongo uragaragaza neza ko inkomoko ya Mariyamu yari nziza ndetse ko nyina yamusabiye ku Mana we n’urubyaro rwe ngo izabarinde shetani wavumwe, ubwo busabe rero bwarakiriwe ntagushidikanya nibwo bwavuyemo Mariyamu wabaye urugero mu bandi bagore nawe avamo Yesu umuhungu we, wabaye Intumwa y’Imana, abo bose rero Imana yabarinze shetani nk’uko babisabiwe na Nyina wa Mariyamu. Nanone mu myemerere ya Islamu kuri

Mariyamu ni uko yabayeho mu buto bwe atinya Imana ayubaha ndetse akanarangwa no kwiyubaha arinda ubusugi bwe, Ibyo bigaragazwa n’amagambo y’Imana muri Qor’an aho yagize iti: Imana yeretse abemeramana urugero rwa Mariyamu umukobwa wa Imrani warinze ubusugi bwe.))Qor’an 66:12.

Ubwitonzi no kwiyubaha kwe bigaragazwa neza n’imirongo ya Qor’an ikurikira:

Nkuko babivuga mu gitabo amateka ya Mariyamu ubwo yitaruraga abantu be akajya mu gice cy’iburasirazuba

Uyu murongo uratubwira amateka ya Mariyamu ari nayo y’abakobwa bandi iyo bamaze gukura barangwa n’isoni bakitarura abandi mu buryamo n’ahandi kubera isoni, Mariyamu amaze gukura yitaruye abandi agira umwanya we ashyiraho n’urusika rumukingiriza amaso y’abantu kugira ngo batamubona nk’igihe yiyuhagira, yambara, n’ibindi, nk’uko Imana ibivuga muri Qor’an igira iti: ((Amaze kubitarura yashyizeho urusika rumukingiriza amaso y’abantu))

Nyuma yaho rero nibwo Imana yamwoherereje Malayika Jibril (Gabriel) aza mu ishusho y’umuntu aje kumuha inkuru yo kubyara umwana w’umuhungu, Mariya akimara kumubona yagize ubwoba akekako ari umugabo usanzwe ushaka kumukoresha ibibi, Mariya yahise yikinga ku Mana ngo imurinde ibibi by’uwo mugabo nk’uko Imana ibivuga muri Qor’an igira iti:

“Mariyamu yaravuze ati: njyewe nikinze ku Mana nyir’ impuhwe ngo ikundinde, niba utinya Imana ntunyegere, Malayika aramubwira ati: witinya kuko nge ndi Intumwa ya Nyagasani wawe kugirango nkugezeho inkuru nziza yo kubyara umwana w’umuhungu wejejwe, Mariya yaravuze ati : ni gute nagira umwana kandi nta mugabo n’umwe urankoraho ndetse nkaba ntiyandarika, Malayika Jibril (Gabriel) aramusubiza ati: uko ni ko Nyagasani wawe yavuze ati: ibyo kuri jye biroroshye kugira ngo tumugire ikimenyetso cy’ ubushobozi n’ imbabazi zacu ku bantu, kandi ibyo ni itegeko ry’Imana ntakuka”

 

Na none mu bigaragaza ubwitonzi bwa Mariyamu ni uko amaze kubyara byatangaje abantu bose kuba abyaye nta mugabo agira hamwe n’ubwitonzi bari bamuziho, nk’uko Imana ibitubwira muri Qor’ani,baramubwiye bati: “Yewe Mariya uzanye ikintu cy’igitangaza! bakomeza bagira bati : ese ko so atari mubi na mama wawe akaba atariyandarikaga uwo mwana umuvanye he?”Qor’ani 19:

You may also like

Leave a Comment