Home Ibitaramo Spread love Christimas :Umuhanzikazi Tonzi yakoze igitaramo giha urubuga abafite ubumuga bakerekana impano zabo

Spread love Christimas :Umuhanzikazi Tonzi yakoze igitaramo giha urubuga abafite ubumuga bakerekana impano zabo

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuryango Birashoboka dufatanije wakoze igitaramo kigamije guha urubuga abana bafite ubumuga bakerekana impano zabo no gusangira n’abana bafite ubumuga butandukanye barererwa mu muryango witwa Izere Mubyeyi mu rwego rwo kubifuriza Noheli n’ubunani mu gikorwa cyiswe Spread Christimas.

Ibyo byabereye mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa kane, aho ababyeyi n’abana basangiye nyuma abana bagahabwa urubuga rwo kugaragaza impano zabo mumikino itandukanye igaragaza ko nabo bashoboye.

Muri icyo gitaramo umuhanzikazi Tonzi yakunze kwibanda ku magambo agaragaza ko nubwo hariho abantu bafite ubumuga ibyo bitavugako badashoboye.

Yagize ati :”Abafite ubumuga nabo barashoboye gusa  icyangombwa ni ukwigirira icyizere mu buzima bwabo bwa buri gihe “.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Isezerano.com  yagiranye n’umuyobozi w’ umuryango Izere Mubyeyi urererwamo abo bana, Mukashyaka Agnès yashimangiye ko  abana bafite ubumuga  nabo baba bakwiye kwitabwaho ,bakifurizwa Noheli nziza n’umwaka mwiza.

Yagize ati :”abana bafite ubumuga bwo mu mutwe nabo baba bakwiye kwifurizwa Noheli nziza n’umwaka mwiza bakaza bagasangira n’ababyeyi babo, bakanahabwa urubuga bagakina ,bakagaragaza impano zabo zitandukanye”

Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye, abana banahawe umwanya bagaragaza impano zabo,  hanaririmbyemo n’umuhanzikazi  witwa Mariam Nteziyaremye uba mu gihugu cy’Ububiligi nawe ufite ubumuga.

Umuryango Birashoka dufatanije wateguye iki gitaramo ukaba warashinzwe n’umuhanzikazi Tonzi afatanije n’uyu muhanzikazi mugenzi we Mariam Nteziyaremye.

 

 

You may also like

Leave a Comment