Home Amakuru y'ibanze The Blessing Family na Himbaza Club babazaniye Iserukiramuco ry’imbyino

The Blessing Family na Himbaza Club babazaniye Iserukiramuco ry’imbyino

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Taliki 26 Mutarama 2020 kuri Christian Life Assembly (CLA Nyarutarama) hateguwe iserukiramuco  ryateguwe na The Blessing Family bakazafatanya na Himbaza Club benshi bamenye binyuze mu irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s Got Talent . Muri iriserukiramuco kwinjira ni  2,000 Frw mu myanya isanzwe na 5, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.Iki gikorwa kizatangira guhera saa 17h00pm .

Umuyobozi wa The Blessing Family Semayange Octave yatangarije ikinyamakuru isezerano .com ku umurongo wa telephone  ko bageze kure imyiteguro y’Iserukiramuco ry’umunsi umwe rya Foundation of Praise Festival kandi ko bamaze amezi atanu bategura iri serukiramuco  nyarwanda  bakaba biteguye gutanga ibyishimo kubazitabira .

Mu magambo ye ati:” twebwe dushobora kubyina imbyino zose  rero dukeneye abandi bakora ibitandukanye dukora , rero twabonye  Himbaza Club, cyane ko turi inshuti .rero dukoranye byaba akarusho ndetse abazaza bazaryoherwa.

Yakomeje yemeza ko  uretse Himbaza Club bari no gutekereza gutumira   itsinda ry’ababyinnyi babyina imbyino zo muri Botswana babarizwa mu Rwanda. Kandi iri Serukiramuco n’umwanya mwiza ku bakunda imbyino zitandukanye zo mu bihugu bitandukanye.

Kandi ntabwo abazitabira bazicuza kuko bazabona ibirenze uko batekereza, kandi tuzatangirira igihe , ntamwanya wo takaza bazabona.

Himbaza Club itsinda rigizwe ahanini n’Abarundi baturutse mu gihugu cy’uburundi  b’impunzi baba mu Rwanda batangiye  mu 2008 i Bujumbura mu Burundi. Yatangiye gukorera mu Rwanda, ku wa 06 Kamena 2015 itangijwe n’abasore b’impunzi z’abarundi bahungiye mu Rwanda bahoze bavuze ingoma muri Himbaza y’i Burundi.

Himbaza Club ni itsinda ry’Abakristo rigizwe n’abantu 16 rihimbaza Imana binyuze mu kuvuza ingoma n’’imbyino gakondo zikomoka i Burundi. Rimaze kugaragara mu bikorwa byinshi haba mu Rwanda, Kenya na Tanzania.

Ryatumiwe mu biterane binini harimo nka ‘Afrika Haguruka’ itegurwa na Zion Temple, ‘Africa Harvest’ itegurwa na Bethel church hamwe n’igitaramo nka ‘Overflow’ cya Heavenly melodies, ‘East Africa wedding Show’, ‘East Africa Tarama Festival’…

Iri tsinda kandi ryavuzwe cyane mu mpera z’umwaka ushize mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent’ bitabiriye ryabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Babashije kugarukira muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa.

 

 

You may also like

Leave a Comment